Muri raporo yanditswe na George Barna, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku muco muri Kaminuza ya Arizona Christian University, yerekanye uruhare rukomeye rw’Abakirisitu mu matora ya Perezida Trump.
Amatora ya Perezida yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2024 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 2,000 bafite imyaka yo gutora, bugaragaza ko Donald Trump yatsinze Kamala Harris kubera inkunga ikomeye y’abiyita Abakirisitu.
Ingingo z’ingenzi
1. Umubare munini w’abatoye ni Abakirisitu: Abakirisitu bageraga kuri 72% mu batora bose, Trump agira 56% by’amajwi yabo.
2. Itsinda ry’abayobozi b’imyemerere: Abakirisitu b’inararibonye mu bijyanye n’ukwemera n’ubuyobozi bwo kuyobora abandi mu kwemera (SAGE Cons) batoye Trump ku kigero cya 99%.
3. Impamvu yo gushyigikira Trump: Abakirisitu bemeza ko Trump yarinze indangagaciro gakondo zirimo gushyigikira umuryango arwanya ubutinganyi, kubahiriza amategeko agenga imyemerere, no kurinda ko ubuyobozi bwikubira ububasha bwose, aho idini ritagiraga ijambo.
4. Inkunga y’amatorero mu matora: Mu gihe cyo kwiyamamaza, insengero nyinshi zatanze inyigisho zishingiye ku myemerere ya Bibiliya, zikibanda ku bibazo bimwe na bimwe nk’ibibi by’ubutinganyi no kubushyigikira, ingaruka zo gukuramo inda ku bushake n’ibindi.
Nubwo ahanini nta ho byagaragazaga ugushyigikira umukandida runaka, ngo bamuvuge mu izina, byahuzaga n’uko Donald Trump yiyamamaje avuga ko azabikemura kurusha uko Harris yabivuzeho.
Imibare y’ibyavuye mu matora
• Abakirisitu bo mu madini atandukanye bari bafite amajwi menshi yegukanywe na Trump:
o SAGE Cons: 90% bashyigikiye Trump.
o Abayoboke b’Amatorero ya Pentekote: 74%.
o Abiyita Abakirisitu bose hamwe: 56%.
o Abakirisitu Gatorika: 51%.
George Barna yasabye abapasiteri kugira uruhare runini mu kwigisha indangagaciro zishingiye ku kwemera, ariko zahuzaga n’izo Trump yavugaga ko azakomeza cyangwa akazishyiraho bushyashya namara kuba Perezida, kugira ngo zigire uruhare ku ngingo zikomeye z’igihugu.
Trump yashyigikiwe cyane n’Abakirisitu