Ku mbuga nkoranyambaga yitwa IShowSpeed, ariko amazina ye nyakuri ni Darren Jason Watkins Jr., akaba ategerejwe mu Rwanda. Bizamarira iki iyobokamana mu Rwanda mu gihe uyu umusore wahinduye isi y’itangazamakuru rya digitali azaba ahageze?
Mu gutangira gusobanura ubuzima bwa IShowSpeed, ni ingenzi kubanza kugaruka ku myemerere ye n’imyumvire ye ku Mana nka Paradise twandika inkuru zishingiye ku iyobokamana, by’umwihariko irya Gikristo.
Ni kimwe mu bintu byagiye bigaragara kenshi mu mvugo ze, nubwo atigeze abigira umusingi w’ibyo akora ku mugaragaro. Darren Jason Watkins Jr. yakuriye mu muryango ufite umuco wa gikristo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byagaragajwe n’imvugo yakoresheje kenshi mu biganiro bye, aho yagiye avuga ku Mana mu buryo rusange, rimwe na rimwe akavuga amagambo nka “I love God” cyangwa agashimira Imana yamubaye hafi mu bihe bigoye cyangwa mu bihe byamunejeje.
Icyakora, nta na rimwe yigeze atangaza ku mugaragaro idini runaka yiyumvamo cyangwa se ko ari umwizera ukurikiza amategeko n’imigenzo y’idini rimwe mu buryo buhoraho.
Mu rugendo rwe rwo gutembera isi no guhura n’abantu b’ingeri zitandukanye, IShowSpeed yagiye agaragaza icyubahiro ku myemerere itandukanye, cyane cyane Islam, aho yigeze kwifuriza Abayisilamu iminsi mikuru yabo nka Eid Mubarak, anagaragara mu bihugu bifite umuco w’iyobokamana rikomeye.
Mu by’ukuri, imyemerere ye igaragara nk’iy’umuntu wemera Imana muri rusange, ariko uhitamo kudashyira idini imbere mu mwuga we w’itangazamakuru n’imyidagaduro.
Amateka nyakuri
IShowSpeed yavutse ku wa 21 Mutarama 2005, avukira mu mujyi wa Cincinnati, muri Ohio, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Izina rye nyaryo ni Darren Jason Watkins Jr. Yavukiye mu muryango usanzwe, utari uwo mu bukire cyangwa mu muryango uzwi, ahubwo akura nk’abandi bana benshi bo muri Amerika, yiga amashuri asanzwe, akunda cyane imikino ya video n’ikoranabuhanga.
Yatangiye umuyoboro wa YouTube mu 2016, ariko mu myaka ya mbere nta wamwitayeho cyane. Yashyiragaho amashusho y’imikino nka NBA 2K na Fortnite, akayakora adategereje inyungu, ahubwo abitewe n’urukundo yakundaga gukina no kwigaragaza.
Icyo gihe yari afite abamukurikira bake cyane, ndetse hari igihe yajyaga akora livestreams abantu bake batarenze icumi bakaba ari bo bamureba. Nubwo byari bigoye, ntiyigeze arekera aho, ahubwo yakomeje gushakisha uburyo bwihariye bwo kwitandukanya n’abandi.
Mu mwaka wa 2021 ni bwo IShowSpeed yatangiye kumenyekana cyane ku isi. Imyitwarire ye idasanzwe, amarangamutima menshi agaragaza mu buryo bukabije, kurakara, kwishima, gutontoma no gusakuza mu gihe cya livestreams byahise biba viral ku mbuga nka TikTok na YouTube Shorts.
Ibi byatumye izina rye rikwira hose, abamukurikira biyongera ku muvuduko udasanzwe. Yabaye umwe mu ba streamers bakurura abantu benshi cyane mu gihe gito, by’umwihariko mu rubyiruko.
IShowSpeed azwiho gukora itangazamakuru rishingiye ku myidagaduro ya “live”, aho ibintu byinshi biba bitateguwe, bigashingira ku marangamutima n’ibiba muri ako kanya.
Ibi byamugize icyamamare, ariko nanone byamushyize mu bibazo bitandukanye, birimo no guhanwa cyangwa kubuzwa gukorera ku mbuga zimwe kubera imyitwarire idakurikije amategeko yazo. Nubwo byamugoye, ibyo bibazo byarushijeho gutuma izina rye rimenyekana, bimuhindura umuntu uvugwa cyane mu itangazamakuru rya digitali.
Uretse livestreams zo mu rugo, IShowSpeed yaguye ibikorwa bye ajya mu gutembera isi (IRL streaming), akajya mu bihugu bitandukanye akorana n’abantu bo mu mico itandukanye, akagaragaza ubuzima bwabo, imico yabo n’imyidagaduro yabo. Yagiye kandi akora indirimbo, cyane cyane izishingiye ku myidagaduro n’ibirori bya siporo, nka zimwe yakoze zijyanye n’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru.
Kubera gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed yabashije kugira umutungo munini akiri muto, binyuze mu kwamamaza, inkunga (donations), amasezerano n’ibigo binyuranye, ndetse no mu muziki.
Ariko ikiruta byose, yagize ingaruka zikomeye ku rubyiruko rwo ku isi, aho benshi bamufata nk’icyitegererezo cy’uko umuntu ashobora kuva ku busa akagera ku rwego mpuzamahanga akoresheje ikoranabuhanga n’umwete agira.
Ku Bakristo bo mu Rwanda, kuza kwa IShowSpeed mu Gihugu mu rwego rwa “Speed Does Africa Tour”, mu minsi azahamara muri uru rugendo yatangiye ku wa 29 Ukuboza 2025, bitanga amahirwe akomeye yo kugaragaza isura nziza y’igihugu cyubaha Imana, gifite amahoro n’indangagaciro zishingiye ku bumwe, ubuntu n’urukundo.
Nubwo IShowSpeed atari umuvugabutumwa, intego ye yo kwerekana imico, ubuzima n’ibyiza nyaburanga by’ibihugu asura binyuze muri livestreams, aho akurikirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi ku isi yose, bizatuma u Rwanda rwerekanwa nk’igihugu gifite abaturage bafite imyitwarire myiza, harimo n’Abakristo bazwiho kwakira neza abashyitsi, kubana mu mahoro no kubaha Imana mu buzima bwa buri munsi.
Mu gihe azaba ari mu Rwanda asura ahantu nyaburanga nko mu rwego rw’ubukerarugendo (harimo n’ingagi), Abakristo bazungukira mu buryo bw’uko isi ibona ko ukwizera Imana bidatandukanye n’iterambere, umutekano n’isuku, bikaba ubuhamya butaziguye ko Igihugu kigendera ku ndangagaciro za gikristo gishobora kwakira amahanga no kuba urumuri mu bandi, bityo bigatuma izina ry’u Rwanda, n’iry’Abakristo barwo, rirushaho kumenyekana mu isi yose.
IShowSpeed ni ishusho y’igihe tugezemo, aho itangazamakuru rya digitali rishobora guhindura ubuzima bw’umuntu mu gihe gito cyane. Nubwo imyemerere ye mu iyobokamana itagaragara mu buryo buhamye, agaragaza kwemera Imana mu buryo rusange no kubaha imyemerere itandukanye.
Ubuzima bwe bugaragaza urugendo rw’umusore wiyubatse binyuze mu kwihangana, kudacika intege no kwemera gutandukana n’abandi, akaba umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’itangazamakuru n’imyidagaduro by’iki gihe.
Nagera mu Rwanda azasura ingagi! Abo azavugana na bo harimo abemera Imana. Bizaba ari umugisha kumwereka indangagaciro za Gikristo