Osinachi Kalu Joseph [Sinach] agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 5 dore ko ahaheruka mu 2018 ubwo yari yatumiwe na Patient Bizimana.
Sinach agiye kuza mu Rwanda mu giterane cyitwa All Women Together [Abagore Twese Hamwe], gitegurwa na Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle Mignonne Kabera. Ni igiterane gikomeye kiba buri mwaka kigahuza abagore bo mu bihugu bitandukanye mu nsanganyamatsiko igira iti "Kuva mu Gutsikamirwa tujya mu Butsinzi".
All Women Together y’uyu mwaka ari ayo yatumiwemo Sinach, izaba tariki 08-11 Kanama 2023, ibere muri Kigali Conventional Centre. Yatumiwemo abagore bakomeye, barimo icyamamare Sinach, Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda na Simfukwe Rehema Richard. Kwinjira ni ubuntu ariko bisaba kwiyandikisha.
Mu 2019, Apostle Mignonne yahuye na Sinach, bakaka bari bahuriye muri Kenya mu ivugabutumwa muri Daughters of Zion Convention. Birashoboka ko ari bwo batangiye gupanga uko uyu muhanzikazi yagaruka mu Rwanda. Ubusanzwe Apostle Mignonne akunda cyane Sinach, dore ko yanitabiriye igitaramo cye cya mbere i Kigali yari yatumiwemo na Patient Bizimana.
Ni muntu ki Sinach watumiwe na Apostle Mignonne?
Sinach ni umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship leader) mu itorero abarizwamo rya Christ Embassy Church.
Sinach ari mu bahanzi mbarwa b’abanyafrika bakora umuziki wa Gospel bakunzwe cyane ku mugabane wa Amerika ndetse n’i Burayi. Muri Afrika ho afatwa nk’umwamikazi mu muziki wa Gospel bigashimangirwa no kuba ari we muhanzikazi wa Gospel ukize cyane muri Afrika.
Sinach amaze kuririmba mu bihugu bitandukanye ku isi birimo: Nigeria, Ghana, Kenya, Afrika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antigua, Barbuda, Trinidad, Tobago, Grenada, Uganda, Barbados, U Bwongereza, u Rwanda n’ibindi.
Usibye kuba ari umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Afrika mu muziki wa Gospel, magingo aya, Sinach ni we muhanzikazi mu muziki wa Gospel ukize kurusha abandi muri Nigeria aho umutungo we urenga Miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika nk’uko tubikesha ikinyamakuru Austinemedia.
Indirimbo amaze gukora zamamaye ku isi harimo; ’WayMaker’ imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zisaga miliyoni 46, ’I Know Who I Am’ imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 33, ’Great Are you Lord’, ’Rejoice’,’He did it Again’, ’Precious Jesus’;
’The Name of Jesus’, ’This Is my Season’, ’Awesome God’, ’For This’, ’I stand Amazed’, ’Simply Devoted’, ’Jesus is Alive’, ’Chapter One’, ’I’m Blessed’, ’Shout it Loud’, ’From Glory to Glory’, ’Sinach at Christmas’, ’Sinach Live in Concert’ n’izindi.
Sinach wamamaye mu ndirimbo ’I know Who I am’, yabonye izuba Tariki 30 Werurwe 1977, avukira i Lagos muri Nigeria igihugu atuyemo kugeza n’uyu munsi aho atuye muri Leta ya Ebonyi. Kugeza ubu Sinach afite imyaka 46 y’amavuko.
Yahisemo gukoresha izina ’Sinach’ arikuye ku izina rye (Osinachi) bitewe n’uko ’Sinach’ ari izina yasanze ryakorohera abantu benshi kurivuga no kurimuhamagara. Sinach ni umwana w’umukobwa wa kabiri mu muryango w’abana barindwi.
Tariki 28/6/2014 ni bwo yashakanye na Joseph Egbu uzwi nka Joe Egbu (Pastor Joe), ubukwe bwabo bubera mu itorero Christ Embassy Church ahitwa Ikeja mu mujyi wa Lagos muri Nigeria. Umugabo we Joseph Egbu ni umupasiteri mu itorero Christ Embassy Church. Kugeza ubu bamaranye imyaka ine babana nk’umugabo n’umugore.
N’ubwo ari umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel, Sinach yize Physics (ubugenge) muri kaminuza ya Port Harcourt iherereye muri Leta ya Rivers, imwe muri Leta 36 zigize igihugu cya Nigeria. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye i Lagos muri Nigeria.
Mu bwana bwe ni bwo yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we, kuva ubwo ahinduka umukristo. Sinach yatangiye kuririmba ahereye muri korali, abitangira akiri umwana muto. Yahereye muri korali yo mu itorero Christ Embassy rikorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Impano ye yo kuririmba yavumbuwe na Pastor Chris Oyakhilome
Pastor Chris Oyakhilome, umushumba mukuru w’itorero Christ Embassy ari ryo Sinach abarizwamo kuva yakwakira agakiza kugeza uyu munsi, yavumbuye impano yo kuririmba muri Sinach, ahita amugira umuyobozi mukuru wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri Believers Love World izwi na none nka Christ Embassy itorero rikomeye cyane muri Nigeria ryatangijwe na Pastor Chris Oyakhilome mu mwaka w’1987. Sinach abarizwa muri ’Label’ yitwa World Music Ministry ahuriramo n’abandi bahanzi ba Gospel barimo Frank Edward na Ada Ehi.
Sinach umaze kwandika indirimbo zirenga 200 amaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki. Mu mwaka wa 2008, indirimbo ye ’This is your season’ yabaye indirimbo nziza y’umwaka. Mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 2011 ni bwo Sinach yahawe igihembo cy’umuhanzi witwaye neza mu muziki wa Gospel muri Nigeria (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya Nigeria Entertainment Awards.
Mu 2012 yahawe ibihembo bibiri ari byo West Africa Best Female Vocalist (umuhanzikazi w’umuhanga mu ijwi muri Afrika y’Uburengerazuba) na Best Hit Single (Indirimbo ikunzwe cyane), ibyo byose abihabwa mu irushanwa Love World Awards.
Mu 2013, Sinach yabaye umuhanzi w’umwaka muri Nigeria mu muziki uhimbaza Imana (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya NIPUGA Awards. Mu mwaka wa 2013, Sinach yahawe igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu muziki wa Gospel (Best Female Gospel Artiste of the Year), ahabwa nanone igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka (Best Song of the Year) ndetse n’icy’Umuhanzikazi mwiza mu ijwi (Best Female Vocal) mu irushanwa Nigeria Gospel Music Awards.
Muri 2016, Sinach yahawe igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka (Best Gospel Artiste) mu irushanwa AFRIMMA Awards. Mu 2016 yahawe igihembo gikomeye cya ’Song Writer of the Decade Award’ mu irushanwa LIMA Awards nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo, wagize uruhare rukomeye mu muziki wa Gospel. Muri 2016 kandi yahawe igihembo cya African Achievers Award for Global Excellence igihembo yahawe nk’umuhanzi w’umunyafrika wubashywe ku rwego mpuzamahanga.
Nanone muri 2016 yahawe igihembo nk’umuhanzi witwaye neza muri Afrika y’Uburengerazuba (West Africa Artist of the Year) mu irushanwa ryo muri Kenya rya Groove Awards. Sinach yashyizwe na YNaija ku rutonde rw’abakristo 100 bo muri Nigeria bavuga rikijyana (Top 100 most influential Christians in Nigeria.). Uru rutonde yari aruhuriyeho na Pastor Chris Oyakhilome na Pastor Enoch Adeboye, abapasiteri b’ibirangirire muri Afrika.
Apotre Mignonne yahuriye na Sinach muri Kenya
Sinach agiye kugaruka mu Rwanda