× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubwoba bwatashye abakristo bo muri Sudan ko bashobora kwicwa n’intagondwa z’aba Islam

Category: Amakuru  »  April 2023 »  KEFA Jacques

Ubwoba bwatashye abakristo bo muri Sudan ko bashobora kwicwa n'intagondwa z'aba Islam

Abakristo muri Sudan barasaba inkunga y’amasengesho, kubera intagombwa z’aba Islam zishobora kuririra ku myivumbagatanyo no kuba igihugu kidatekanye.

Mu nkuru dukesha Open doors, abakristo million 2 bafite ubwoba bw’uko intagondwa z’aba Islam zishobora gukoresha imyivumbagatanyo iri mu gihugu, zikivugana abatari bake zitwaje amategeko ya Harsh sharia law.

Fikiru Mehari, umushakashatsi wa Open doors mu gace k’Afrika y’Iburasirazuba, abwira abantu kwitonda kuko igihugu kitagana aheza, bikaba bishobora guteza umubabaro ukomeye ku banyagihugu.

Mehari akomeza asobanura, ’’Turi mu bihe bigoye aho abaturage bo muri Sudan bari kubaho mu rujijo, kuko aya makimbirane ari mu gihugihugu arimo guteza ingaruka mbi ku bakristo, ubu abashumba b’amatorero baba bihishe hariya n’intama ziri nka hariya.

Abakristo bakaba bakomeje guhangayikishwa nuko hashobora kubahoko impirimbanyi z’aba Islam zishobora kuzabashyiriraho amategeko ya Shariya yagora abakristo cyane’’

Sudan iri mu bihe bitoroshye aho hari intambara ikomeye y’abazegukana ubutegetsi hagati y’impande ebyiri, arizo zigenga igisirikare, ariyo umutwe w’ingabo uyoborwa na Gen Abdel Fattah al-burhan n’undi mutwe witwa Rapid Support Forces uyoborwa na Gen Mohamed Hamdan Dagalo.

’’Kuva umunyagitugu Omar al-Bashir yakurwaga ku butegetsi, twijejwe ko hazakurikiraho amatora anyuze mu mucyo, ya democracy. Ibyo byaduhaye icyizere, n’ubwo mu minsi micye yakurikiyeho hatangiye ubwicanyi hirya no hino ku bakristo. Nubwo bitatinze ariko simbona amahoro mu gihugu nk’ayo nasezeranijwe’’

Mehari akomeza asobanura ati ’’Ikibazo nuko bizaha icyuho intagogwa z’aba Islam, aho bazadushukisha ko kudushyiraraho Sharia bizatuzanira amahoro kandi nabwo ari agahinda kadasaza’’.

Abashumba bakuru bo mu materero ya Gikristo basaba inkunga y’amasengesho ko ibi bitaba kuko byaba ari icyorezo gikomeye cyateza ubuhunzi, n’ubugizi bwa nabi mu gihugu cyose.

James Wani, umushumba mukuru wa Aid South Sudan Country yagize ati: ’’Sudan iri guhura n’ibibazo byo kubura ibyo kurya, hakaba hanagaragara ubumuntu buke, mu gushaka ubu bufasha, nibititonderwa bikaba byatera ubuhunzi bukabije’’.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.