Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwayobowe n’Umucamanza David Joseph rwafashe icyemezo cyo guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryo ku rwego rw’igihugu ryasabaga abakoresha kwakira no korohereza abakozi bifuza gukuramo inda.
Iri tegeko ryari rishingiye ku cyo bise Pregnant Workers Fairness Act, itegeko ryarengeraga abagore batwite mu kazi, ribasabira koroherezwa, ryo mu 2024, ariko Urwego rushinzwe akazi (EEOC) rwari ryongeyemo n’abifuza gukuramo inda, mu gihe itegeko ubwaryo ritabivugagaho.
Abepisikopi Gatolika binyuze mu banyamategeko babo bavuze ko ibisabwa binyuranye n’inyigisho z’idini, bityo bakaba barajyanye Leta mu nkiko. Urukiko rwahise rubagenera uburinzi, rutegeka ko EEOC itagomba kubahatira gushyigikira ibyo byemezo kugeza urubanza nyamukuru rusojwe.
Ibi bisobanuye ko ibigo bya Kiliziya Gatolika muri Amerika bidashobora gufatirwa ibihano byo kwanga gushyigikira ibikorwa binyuranye n’ukwemera kwabo.
Abanyamuryango ba Kiliziya Gatolika bari bari gusenga mu itangizwa ry’inama ngarukamwaka y’Abepisikopi Gatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Baltimore muri Leta ya Maryland.