Icyemezo cya leta Guverinoma ya Uganda ndetse n’Inteko Nshingamategeko, cyo gushyigikira uyu mushinga w’iri tegeko, cyamaganiwe kure n’abantu bakomeye hirya no hino ku isi, bavuga ko uku ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu.
Nk’uko tubicyesha ibinyamakuru by’i Kampala, uhagarariye Guverinoma y’u Bwongereza yagize ati; "Demokarasi ishingira ku burenganzira bungana bishyigikiwe n’itegeko, birwanya ivungura iryo ariryo ryose kugira ngo buri umwe yisange muri sosiyete" Minister Andrew Mitchel
Pastor Samuel Kazimba Mugulu, Archbishop w’Itorero Angililani rya Uganda, avuga ko ibihugu bishyigikiiye ubutinganyi bikunze guhura n’ikibazo cy’igabanyuka ry’abaturage rikabije kuko ngo imyororokere iba itagenda neza, kandi akongeraho ko bigabanya ubumuntu mu bantu aho ibyaha bimwe na bimwe bo babifata nk’ibisanzwe.
Ati "Mpaye ikaze iri tegeko rihana ubutunganyi mu gihugu cyacu, dore n’ubundi n’ibyo twazaniwe n’abanyamahanga, ntabwo biri mu muco wacu, ntabwo biri mu myizerere yacu. Iri tegeko rizakumira ibyaha birimo kujyana abana mu bikorwa by’ubusambanyi, harimo no kurinda gukwirakwiza SIDA".