× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uhora utenguhwa n’abo wita inshuti? - Ibintu 3 byafasha umukristo kubona inshuti nziza

Category: Love  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uhora utenguhwa n'abo wita inshuti? - Ibintu 3 byafasha umukristo kubona inshuti nziza

Umwana, akenera abandi bana bakina. Bamuba hafi kugira ngo atagira irungu. Icyakora, iyo akuze aba akeneye incuti nyayo, izajya imumara irungu, ariko nanone bakaba babona ibintu kimwe.

Nanone Bibiliya ivuga ko ‘Incuti zikundana ibihe byose, Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.’ (Imigani 17:17). Ubwo bucuti Bibiliya ivuga bushobora kuba bukomeye kurusha ubwo umwana aba afitanye n’umwana mugenzi we.

Ibi ni byo wakora ukagira inshuti nziza:

1. Imico myiza

Abiyita incuti zawe bose si ko mu by’ukuri bakubera incuti nziza. Hari n’aho Bibiliya ivuga ko “incuti nyinshi zisenya urugo” (Imigani 18:24). Ushobora kumva ibyo ari nko gukabya. Ariko tekereza kuri ibi: ese haba hari umuntu wabaye “incuti” yawe ariko hari ikindi agushakaho?

Nta muntu witaga “incuti,” nyamara wajyaga agenda akuvuga nabi cyangwa akagenda agusebya? Ibyo bishobora gutuma nta muntu wongera kugirira icyizere. Buri gihe ujye uzirikana ko kugira incuti nziza, ari byo bifite agaciro kuruta kugira incuti nyinshi.

Icyo wakora: Toranya incuti zifite imico myiza ikwiriye kwiganwa. Gerageza gukora uyu mwitozo:

1. Soma mu Bagalatiya 5:22, 23.
2. Ibaze uti “ese incuti zanjye zifite imico nk’igize ‘imbuto z’Umwuka’”?
3. Andika amazina y’incuti zawe magara. Inyuma ya buri zina, uhandike umuco uranga uwo muntu.
Inama: Niba usanze bafite imico mibi gusa, byaba byiza ushatse incuti nziza ziruta izo.

2: Ifite amahame akwiriye igenderaho

Uko ushakisha incuti cyane, ni na ko uba ushobora kubona incuti mbi. Bibiliya igira iti:“Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, Ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.” (Imigani 13:20).

Ijambo “abapfu” ntiryumvikanisha abantu badafite ubwenge, bapfuye cyangwa b’abaswa mu ishuri. Ahubwo ryumvikanisha abanga kumvira inama zishyize mu gaciro, maze bakagira imyifatire mibi. Birumvikana ko izo atari zo ncuti wifuza.

Icyo wakora.

Aho kugira ngo ugirane ubucuti n’umuntu uwo ari we wese, jya utoranya. ‘Sinicarana n’abatagira umumaro, Kandi sinzagenderera indyarya.’ (Zaburi 26:4). Ibyo ntibishatse kuvuga ko hari abo wagombye kugirira urwikekwe.

Gutoranya bivugwa aha ngaha, bisobanura gushishoza bihagije ku buryo ushobora “kubona itandukaniro hagati y’abakiranutsi n’abanyabyaha, hagati y’abakorera Imana n’abatayikorera.”—Malaki 3:18.

Subiza ibi bibazo bikurikira:

Ese iyo ndi kumwe n’incuti zanjye, nterwa impungenge n’uko zishobora gutuma nkora ibintu nsanzwe nzi ko ari bibi? Ese nterwa ubwoba no kwereka izo ncuti ababyeyi banjye, ntinya ko batazishima?

Inama: Niba wasubije yego kuri ibi bibazo, ukwiriye gushaka incuti zigendera ku mahame akiranuka, z’Abakristo b’intangarugero mu mibereho yabo.

3: Ituma ugira imico myiza

Bibiliya ivuga ko “kwifatanya n’ababi byonona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33).
Iyo wemeye gukurikiza amahame y’abandi, uba umeze nk’inka bakinisha umukino wa esheki (échec), bagenda bimura uko bishakiye. Ibyo ntabwo bigukwiriye rwose!

Icyo wakora:

Ukwiriye gucana umubano n’incuti zishaka ko uhinduka kugira ngo ubeho uko zibyifuza. Nutera iyo ntambwe, ushobora kuzasigarana incuti nke, ariko uzumva uguwe neza kandi uzaba ubonye uburyo bwo kugira incuti nziza, zizatuma urushaho kugira imico myiza.

Ibaze ibi bibazo bikurikira:

Ese njya mpindura imyambarire yanjye n’uko mvuga, cyangwa nkitwara nabi kugira ngo nshimishe incuti zanjye? Ese hari igihe njya ahantu hakemangwa, ntashoboraga kujya iyo nza kuba ntari kumwe n’incuti zanjye?

Inama: Niba usubije yego kuri ibyo bibazo, gisha inama ababyeyi bawe cyangwa undi muntu ukuze. Niba uri umukristo, ushobora gusanga umukristo wizera, ukamusaba ko yagufasha guhitamo incuti zizatuma ugira imico myiza.

Nta muntu udakosa (Abaroma 3:23). Bityo rero, iyo incuti yawe igukoreye ikintu kikakubabaza ariko ikagusaba imbabazi ibivanye ku mutima, ujye wibuka ko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Petero 4:8.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.