× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko Tosin Adekansola abona ukuryamana kw’abakundana mbere y’uko babana binyuranye n’icyo Imana ibivugaho

Category: Love  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uko Tosin Adekansola abona ukuryamana kw'abakundana mbere y'uko babana binyuranye n'icyo Imana ibivugaho

Asobanura uko abona ibyo kuryamana kw’abakundana mbere yo gushyingiranwa mu buryo bwemewe imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, umukinnyi w’icyamamare muri Nijeriya mu ruganda rutunganya sinema rwa Nollywood, Tosin Adekansola, yavuze ko ari ingenzi kuruta uko babikora babanye.

Ni mu kiganiro uyu mukinnyi wa sinema Adekansola yagiranye n’umunyamakuru w’iwabo muri Nijeriya Debbie Shokoya, ubwo yabazwaga uko abona iyi ngingo y’abaryamana mbere yo kubana.

Yavuze ko ari iby’ingenzi cyane ku bakundana bazi neza cyangwa se baramaze kwemeranya ko bazabana kuryamana mbere yuko babana kuko bibafasha mu bintu byinshi bitandukanye birimo kumenyana mu buryo bwuzuye, kuko ngo ingo nyinshi zisenyuka, akenshi biterwa no kudahuza cyangwa se kudashimishanya mu gihe cyo gutera akabariro hagati y’abashakanye.

Mu kiganiro, ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Nemera ko kuryamana mbere yo gushyingiranwa bifite umumaro. Ni byiza cyane kumenyana mu bijyanye n’ubushobozi buri umwe afite mu gikorwa cyo gutera akabariro mbere yo kubana. Abagore benshi bahura n’ibibazo bikomeye cyane kubera ko abagabo babo usanga akenshi badashoboye kubahaza mu gitanda cyangwa se bafite irari ry’ibitsina rikabije.”

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru gikomeye cyo muri Nijeriya kizwi ku izina rya News Now Nigeria, uyu mukinnyi muri sinema avuga ko iyo bibaye bibafasha kurambana, babana buri umwe akaba azi aho akwiriye gushyira imbaraga nyinshi kugira ngo ashimishe mugenzi we mu buryo bwuzuye.

Nubwo ariko uyu mukinnyi yavuze uko abibona n’uko abyumva, ibyo yavuze ntaho bihuriye n’uko Imana ibona imibonano iba hagati y’abantu batarashyingiranwa kuko ibifata nk’ubusambanyi, kandi gusambana ni icyaha gikomeye. Byongeye kandi, ibyo yavuze binyuranye n’umuco nyafurika kuko ibyo bintu ntibimenyerewe.

Imana yo yatangije imiryango, mu gitabo cy’Itangiriro 2: 24 havuga ko umuntu asiga se na nyina akomatana n’umugore we cyangwa umugabo we, bombi bakaba umubiri umwe. Kuba umubiri umwe nk’uko intiti mu bya Bibiliya zibivuga, ntibyabaho hatabayeho kuryamana. Imana ntiyateganyije ko umusore n’umukobwa bakiba iwabo bahinduka umubiri umwe.

Nk’uko nawe uri gusoma iyi nkuru ubizi, gusambana ntibiba hagati y’abashakanye ahubwo biba hagati y’abatarashyingiranywe. Abefeso 5: 3_Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.