Mu myaka ya vuba, umuziki wa Gospel wagize umuvuduko ukomeye mu bihugu byinshi bya Afurika, by’umwihariko mu Rwanda no muri Nigeria, Kenya na Afurika y’Epfo. Ese haba harimo uruhare rwa promotion yo mu itangazamakuru ryandika?.
Umuziki w’iyobokamana ntuba uvuga ku by’iyobokamana gusa, usobanura imirongo ya Bibiliya; ahubwo uba ufite ubutumwa bwigisha rubanda, inyigisho, n’ingaruka ku mibereho yabo.
Ariko ikibazo gikomeye cyakunze kubazwa n’impuguke ndetse n’abakora umuziki ni iki: ese promotion yo mu itangazamakuru ryandika, harimo blogs, websites, online magazines n’ibitangazamakuru bisanzwe, itanga umusaruro ku bihangano by’abahanzi ba Gospel?
Ugendeye ku bushakashatsi bw’inyandiko zitandukanye, ku bitekerezo by’abahanga mu itangazamakuru, n’imibare igaragaza uburyo itangazamakuru ryandika rihindura imikorere y’isoko ry’ibihangano bya Gospel, wabona igisubizo gikwiriye.
Abahanga mu itangazamakuru nka Dennis McQuail bagaragaza ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu kwubaka imitekerereze ya rubanda, bityo rikagira n’ingaruka ku mikoreshereze y’ibihangano.
McQuail agaragaza ko uburyo itangazamakuru risakaza amakuru bugira uruhare mu gutuma umuntu yiyumvamo icyizere cyo gukunda, kumva cyangwa kugura igihangano.
Mu muziki wa Gospel, aho ubutumwa bushingiye ku myemerere n’ihumure, itangazamakuru ryandika rifasha abaturage gusobanukirwa ibiri inyuma y’indirimbo, birimo uko yakozwe, impamvu yanditswe, ubuhamya bw’umuhanzi n’icyo igamije. Ibi bituma indirimbo igira agaciro karenze kuyumva gusa.
Ubushakashatsi bwa Pew Research Center bwerekana ko abantu barenga 63% bakura amakuru yabo ku mbuga zandika kurusha televiziyo cyangwa radio. Ibi bitanga ishusho ko ku muhanzi wa Gospel ushaka kugera kure hatandukanye n’aho asanzwe ari, itangazamakuru ryandika ryaba umuyoboro w’ingenzi.
Muri promotion ya gospel: Websites z’imyidagaduro zongerera indirimbo gutuma ishakishwa (discoverability). Blogs n’ibinyamakuru binini bituma abahanzi bagira icyizere mu bandi bahanzi n’abategura ibitaramo.
Iyo inkuru yanditswe neza, ikagera ku bantu benshi, ishobora guteza imbere views, streams, na downloads ku mbuga zicururiza umuziki. Mu bihugu bya Kenya na Nigeria, ubushakashatsi bwa Music Business Africa 2024 bwerekana ko 70% by’abahanzi ba Gospel bazamutse ku isoko ari abagiye bakorerwa promotion mu binyamakuru byandika.
Hari ibimenyetso bifatika byerekana ko iyo umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akorerwa promotion yanditse, bigira ingaruka eshatu zigaragara:
a) Kuzamuka kwa Streams
Indirimbo zasohotse zifite promotion zikorerwa mu binyamakuru zikunze kugira zirusha izindi zidahabwa promotion (Music Promoters Report, 2023).
b) Kwiyongera kw’Ibitaramo
Abategura ibitaramo n’abanyamakuru bibanda ku bucuruzi bwa concerts. Iyo inkuru y’indirimbo cyangwa y’umuhanzi igeze ku bantu benshi, bishobora gutuma ahamagarwa mu bitaramo, tours, n’ibindi bikorwa by’ivugabutumwa.
c) Kugira Brand isobanutse
Promotion yanditse ifasha umuhanzi kugira umwirondoro uhamye (public image). Ibi ni ingenzi cyane muri Gospel aho abantu bakunda kumenya ubuzima ndetse n’icyerekezo cy’umuhanzi mbere yo gutega amatwi ibihangano bye.
Nubwo ifite inyungu nyinshi, promotion mu itangazamakuru ryandika igira n’imbogamizi: Iyo inkuru yanditswe nabi, ishobora guteza ibihuha bibangamira umuhanzi.
Hari ubwo ibitangazamakuru bitanga headline zishishikariza clicks, mbese bifite imitwe ikurura abasomyi, ariko bikaba bishobora kwangiza indangagaciro z’abahanzi ba Gospel. N’ibitangazamakuru bitagira abakunzi benshi cyangwa abasomyi bahagije, ntibitanga umusaruro.
Ariko abahanga nka Marshall McLuhan baravuga ngo “Media is the message”, bivuze ko uko inkuru ivuzwe, aho ivugiwe, n’uyivuga byose bigira ingaruka ku musaruro.
Igisubizo ni yego. Promotion yo mu itangazamakuru ryandika itanga umusaruro ukomeye ku bihangano by’abahanzi ba Gospel, haba mu kumenyekana, mu kuzamura streams, no mu kubaka brand ihamye.
Nubwo igomba gukorwa mu buryo bw’umwuga, ubushakashatsi n’ingero zo mu bihugu bitandukanye bigaragaza ko ari kimwe mu by’ingenzi bifasha abahanzi ba Gospel kugera ku rwego rwo hejuru.
Urugero ni nka Paradise.rw ikora ibishoboka byose igashyira itafari ku kwamamara kwa bamwe mu baramyi, urugero nka Claire Byukusenge uzwi mu ndirimbo nka Nari Nkuzi, Jeanne Nayo uzwi mu ndirimbo nka Amahoro Arabuze, Tuyisenge Jeannette uzwi mu ndirimbo Inshuti, Divine Muntu uzwi mu ndirimbo Hozana, Antoinette Rehema uzwi mu ndirimbo Ibindi Bitwenge, n’abandi benshi batandukanye.
Hari n’indirimbo zirimo iza Israel Mbonyi yahinduye mu Kinyarwanda, iziririmbwe mu Giswayile zose, iza Vestine na Dorcas, n’izindi zitandukanye yafashije bamwe mu Banyarwanda gusobanukirwa mu rurimi rwabo kavukire.
Itangazamakuru ryandika si umuyoboro gusa wo gutanga amakuru, ni moteri y’iterambere ry’umuziki wa Gospel mu gihe ryakozwe neza.