Mu gitabo cya Kabiri cya Mose cyitwa Kuva 18:13-25 haragira hati "Bukeye bwaho Mose yicazwa no gucira abantu imanza, abantu bahagarara bagose Mose bahera mu gitondo bageza nimugoroba.
Sebukwe wa Mose abonye ibyo akorera abantu byose aramubaza ati “Ibyo ukorera abantu ibi ni ibiki? Ni iki gituma wicara uri umwe, abantu bose bagahagarara bakugose bagahera mu gitondo bakageza nimugoroba?”. 15 Mose asubiza sebukwe ati “Ni uko abantu baza kuri jye ngo mbabarize Imana.
Nyuma yo guhabwa n’Uwiteka ubutware bwo kuyobora abisiraeli, Mose yategekanye abisiraeli umutima utunganye, agendana n’Imana, imuha ibimenyetso n’ibihamya.
Uretse kuba yarabashije kubona ibitangaza icumi Imana yakoreye muri Egiputa, yabonye imbaraga z’Uwiteka zikorera mu nkoni yarambuye hajuru y’inyanja amazi yigabanyamo kabiri abisiraeli bambukira ahumutse, abanyegiputa bararengerwa maze Miliamu araririmba.
Yongeye kubona imbaraga z’Isumbabyose igihe Imana yakizaga amazi y’i Mara kurura. Kubwira Mose n’abisiraeli ko Imana ikiza inzara bakabyumvise nko kuzimya buji dore ko Uwiteka yabahaye Manu ubwo bari mu butayu.
Kwita uwiteka Soko Imara inyota, Soko idakama byakumvikana vuba kuko nk’uko byanditse mu Kuva 20:1-13, ubwo abisraeli baburaga amazi yo kunywa, Uwiteka yategetse Mose gukubita inkoni igitare kivamo amazi baranywa. Kiriya gitare gishushanya Kristo nk’uko Korali Hoziana yabiririmbye).
Nyamara n’ubwo Mose yakoreshejwe n’Uwiteka ibitangaza bitabarika, n’ubwo bimeze gutyo, gukemura ibibazo by’abisiraeli byamubanye ihurizo biza kujya mu buryo nyuma yo kumva no kumvira inama ya Sebukwe Yetiro yemera gutoranya abacamanza bo kumufasha.
Bitewe n’imiterere y’akazi bakora, abanyamakuru ba Gospel ni bamwe mu bantu b’ibyamamare. Ibi ahanini bituruka ku kugira umubare munini w’ababakurikira mu biganiro batambutsa yaba ku mirongo ya Youtube, Radiyo, Televiziyo ndetse n’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi (Websites).
Dufite ingero nyinshi z’abanyamakuru bakunzwe cyane nka Juliet, Becky na Dj Shawn ba RTV, Esca Fifi Uwizera wa Radio TV 10, Mupende Gideon wa Inyarwanda.com, Abayisenga Christian wa Isibo Tv, Israel Ishimwe wa Igihe.com, Steven Karasira wa Radio Umucyo;
Frank Mario wa O Radio&TV, Dominnic Ashimwe wa O Radio, Justin Belis wa Flash FM, Dj Spin wa KC2, Doudou Rehema, MC Theo na Claire ba Life Radio, Issa Noel wa Isango Star, Peace Nicodeme & Ruth ba Magic Fm, Joel wa Iyobokamana, Frederic Byumvuhore wa Gospel Time, Florent Ndutiye wa Gospelnews;
MC Fidele Gatabazi na Prince Shumbusho ba Ahupa Tv, Didace Niyifasha wa Inkoramutima, Didace Turirimbe wa Yonge TV, Nelson Mucyo wa Paradise, Etc….Muri iki kiragano gishya, uzasanga benshi bakurikirwa cyane kuri Instagram, Twitter (yahindutse X) ndetse na Tiktok.
Si igitangaza kubona umunyamakuru wa Gospel afite abantu bamukurikira baruta kure abakurikirana umuhanzi w’icyamamare. Uko kumenyekana ahanini guturuka ku mbwirwaruhame zihindura ubuzima bwa benshi ndetse no kugaragara bari kumwe n’abakozi b’Imana b’ibyamamare yaba mu mashusho ndetse n’amafoto.
Nk’uko ubwere bw’itorero burindwa, ishusho y’umunyamakuru iba igomba kurindwa ahanini bitewe n’abashaka kumwangiriza izina no gukoresha izina rye mu nyungu zabo.
Nk’umusesenguzi, nifashishije urugero rwa Mose na Yetiro mu rwego rwo kwerekana ko umunyamakuru wa Gospel kabone n’ubushongore n’ubukaka afite ariko atazishoboza byose nk’uko na Mose hari ibyamunaniye yifashisha abacamanza.
Paradise.rw yagaragaje impamvu 5 Umunyamakuru wa Gospel akwiye kugira umujyanama cyangwa se uhagarariye inyungu ze:
Kurinda izina rye: Kimwe n’abahanzi, inshingano zikomeye z’umujyanama cyangwa uhagarariye inyungu z’umuntu ni ukurinda izina rye. Nyuma yo kumera nk’igiti cyatewe kikamera, kikagandara ndetse kigashisha, ikiba gisigaye ni ukurinda izina n’igikundiro cy’Imana.
Kimwe n’ibindi byamamare, biragora kumenya umwifato mu gihe cyo kwamamara, kumenya ngo igihe ntari mu kazi, njye hehe, mvuge ryari, mvugane nande, nerekeze hehe, ku mpamvu yihe, nambare nte, mfatire amafunguro he, kuri social media nitware nte?
Aha rero haba bakenewe umujyanama mu rwego rwo kumurinda abashaka kumwicira izina, nko kumutega imitego ndetse no kumushinza ibinyoma. Uyu mujyanama kandi yagira uruhare mu gukumira kujya mu makosa, kugwa mu byaha bishobora gutukisha izina ry’Uwiteka ndetse nawe bikamwangiriza izina.
Kumufasha mu bigendanye n’amasezerano y’akazi: N’ubwo bidakunze kuvugwa mu itangazamakuru, cyane ko abakabitangaje banga kwimena inda, abanyamakuru ba Gospel bakunze guhura n’uruva gusenya mu mwuga wabo, by’umwihariko hakaba hakunze kugaragara ikibazo cyo kutubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ibigo bibakoresha.
Aha uzasanga benshi bakorera ibigo badafite amasezerano yanditse (Written Contract) bakagendera ku masezerano atanditse (Verbal agreement). Ibi rero n’ubwo hari igihe ahanini biterwa n’ubushobozi bucyeya bw’ibitangazamakuru, ariko hari n’abayobozi b’ibinyamakuru bambura abakozi nkana.
Kugira umujyanama ufite ubumenyi mu kurengera inyungu azafasha umunyamakuru mu gufata umwanzuro mbere y kwerekeza ku kinyamakuru runaka, kumurinda ku kuba yasezera akazi kubwo gushukishwa amasezerano atazasohora akerekeza ku kinyamakuru cya baringa biviramo benshi gutakaza akazi n’ibindi.
Kumufasha gusinya amasezerano yo kwamamaza n’ibigo by’ubucuruzi: Bitewe n’akazi kenshi abanyamakuru bagira, usanga bigorana kubona umwanya wo gukomanga ndetse no kuganira n’ibigo by’ubucuruzi bashobora kwamamariza bakinjira mu ruhando rw’abakirigitafaranga.
Nyamara uzasanga hari abanyamakuru ba Gospel bafite izina riremereye rishobora gucuruza kurusha n’abaririmbyi cyangwa se abakinnyi b’umupira w’amaguru. Si igitangaza ko umujyanama uhagarariye inyungu z’umunyamakuru ashobora gukomanga muri MTN, Tigo, Azam, Amabanki, Ibigo by’ubwishingizi akagaragaza ubushobozi bw’umukiriya ndetse n’inyungu z’imikoranire ku mpande zombi hagasinywa amasezerano y’imikoranire.
Uyu mujyanama birumvikana azanafasha umunyamakuru gukoresha izina rye nk’igicuruzwa kandi agakomeza no gukiranuka.
Kumufasha mu kubungabunga no kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga ze: Nk’uko byavuzwe haruguru, kuri ubu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga ni bumwe mu buryo bukomeje kwinjiza agatubutse.
Kuri ubu uzasanga hari abantu benshi bafite za Youtube channel bashyiraho ibiganiro bafashe ku maradiyo cyangwa se ubutumwa bwa buri munsi butangwa n’umunyamakuru runaka, nyamara ugasaga hari umunyamakuru ukunzwe cyane kuri radiyo cyangwa televiziyo utagira umurongo wa Youtube, utagira konti kuri instagram cyangwa kuri Twitter.
Uzasanga hari n’abandi bazifite ariko bashyiraho akantu rimwe mu kwezi cyangwa se bakagorwa no kumenya icyagashyizweho (Lack of content). Uhagarariye inyungu azafasha wa munyamakuru kugira imbuga nkoranyambaga zikora neza, kumufasha kuzamamaza, kumenya ireme ry’amafoto, amajwi n’amashushoo akwiye kuzijyaho, kumushakira abazamamarizaho,etc…
Kumurengera mu by’amategeo: Kimwe n’ibindi byamamare, uzasanga hari abantu batishimira iterambere ry’umunyamakuru runaka. Ibi bizajyana no kumubeshyera ibyaha bitandukanye nko gufata ku ngufu, ubusambanyi, etc…Uyu mujyanama azamufasha kumurenganura mu buryo bw’amategeko igihe habayeho akarengane.
Hari uwakwibaza ati "Ese kugira umujyanama ntabwo bihenze?
Aha reka nanjye nkubaze nti "Ese ko hari abahanzi babagira!! Hari abantu bagiye bagaragaza ubushobozi buhambaye bwo kureberera inyungu z’abahanzi nka Ev Caleb Uwagaba wabaye umujyanama wa Papa Emile ndetse n’abandi. Si igitangaza ko bamwe mu barebera inyungu z’abahanzi babifatanya no kurebera inyungu z’abanyamakuru.
Abantu bafite amazina aremereye muri Gospel nk’abigeze kuba abanyamakuru igihe kirekire bakwiye kubigira ibyabo bagashinga inzu zirebera inyungu z’abanyamakuru. Mwakwibaza muti "Ese bazungukira hehe?".
Icya mbere cyo kumenya ni uko ibi bizatuma abanyamakuru bamanikaga microphone cyangwa se ikaramu imburagihe bitewe n’uko nta nyungu babonaga, kimwe ndetse n’ababivagamo bakajya mu bindi (Turnover) bazagabanuka.
Uruganda rwa Gospel ruzarushaho gukomera, ibigo bikomeye bigirane amasezeran yo kwamamaza n’abarebera inyungu z’abanyamakuru. Nta gushidikanya ko inyungu bazajya bazigabana ndetse na wa wundi urebera inyungu za wa munyamakuru izina rye ritumbagire bityo ibikorwa bye bya buri munsi biheshwe umugisha!
Ubu se wayobora Rayon Sport abanyarwanda ntibakumenye? Ubu se Sadate Munyakazi ni nde utamuzi? Nihitiraga!!.
Abanyamakuru ba Gospel mubitekerezeho murasanga mukwiye gushaka Abajyanama
Mbega inkuru ngo irankoma!!! Nibwo bwa 1 mbonye Umunyamakuru uvumbuye!! N’ubwo wenda hari abatabyumva nkawe ariko ibintu avuze ni ukuri.Usanga abanyamakuru bakunzwe cyane ariko kubyaza umusaruro izina benshi bikanananira.God Bless you EV Obededomu.Nsigaye ngufana cyane.