× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukristo ufite ubumuga bwo kutabona yakatiwe urwo kwicwa ashinjwa ibinyoma!

Category: Leaders  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umukristo ufite ubumuga bwo kutabona yakatiwe urwo kwicwa ashinjwa ibinyoma!

Mu mujyi wa Lahore muri Pakistan, habaye inkuru ibabaje y’umugabo ufite ubumuga bwo kutabona w’imyaka 49 witwa Nadeem Masih wakatiwe urwo kwicwa ashinjwa ibinyoma.

Nadeem Masih wari ufite imyaka 49, yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gusebya intumwa ya Islam, icyaha gihanishwa urupfu muri icyo gihugu.

Nk’uko nyina Martha Yousaf ufite hafi imyaka 80 yabisobanuye, Nadeem yakunze guhura n’ihohoterwa ry’abakozi b’Abayisilamu bakorana na we, bahoraga barimo kumutuka, kumusukaho amazi, ndetse no kumwambura amafaranga yakoreraga mu murima, mu Karere ka Model Town Park, aho yakoreshaga igipimo bakoresha mu gupima ibiro.

Uwamureze, Waqas Mazhar, yari asanzwe amufitiye amadeni yanga kumwishyura, hanyuma aza kumutekera umutwe, amutega umutego wo kumujyana kuri polisi, bamushinja ibinyoma.

Masih udashobora kubona kandi afite akuma kamufasha guhagarara yemye mu kuguru, yakubiswe n’abapolisi kugira ngo yemere ibyo atakoze. Nyina avuga ko ahora arira, bikarushaho mu gihe amusanze muri gereza azi ko ategereje kwicwa, aho ahora asaba Imana ngo imurokore imukure muri iki kibazo.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu, harimo Human Rights Watch, basaba ko Pakistan ihagarika gukoresha amategeko y’ivangura yo guhanira icyaha cyo “gusebya idini,” kuko akomeje kwifashishwa mu guharabika, kwambura abakene no guhohotera amadini atari ay’Abayisilamu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.