Clement Bagemahe n’umuryango bibarutse umwana wa kabiri w’umukobwa ku Bitaro bya Police ku Kacyiru.
Umunyamakuru ukora inkuru zitandukanye wanagize uruhare mu kuzamura Gospel mu Rwanda no guteza imbere amakorali, Clement Bagemahe, we n’umuryango bari mu byishimo byo kwibaruka umukobwa ukurikira umuhungu.
Inkuru yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri yamenyekanya ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu. Mu magamo ashima Imana, Bagemahe yuzuye ibyishimo, yandika ku rukuta rwe rwa WhatsApp ati " Imana yongeye kutunezeza iduha umwana w’umukobwa". Yakomeje avuga ko bamwise Isheja Bagemahe Jovine.
Jovine wavutse uyu munsi, akurikira imfura yabo y’umuhungu Manzi Bagemahe Jovi
Clement Bagemahe ni Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda ku bitangazamakuru bitandukanye bya Radio, Television na Website ndetse mu minsi ishize yakoreraga cyane kuri Youtube.
Yamenyekanye kandi nk’umutoza ukomeye w’amakorali akaba ari n’umuririmbyi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura Chorale Bethel yo ku mudugudu wa ADEPR Bethel ku Gisenyi
Umuryango Paradise.rw ubahaye impundu kandi ibifurije umugisha uva ku Mana