Bibaho kugwa mu cyaha, ariko ni ubutwari kwicuza ugasaba Imana imbabazi ndetse ukanazisaba abo wahemukiye nk’uko byakozwe n’umunyamasengesho wo muri ADEPR wafatiwe mu nzu ari gusambanya umugore wundi mugabo w’isezerano.
Ni mu gitondo cya taliki ya 01/ 08/2023, ku isaa kumi nebyiri za mu gitondo, (06hoó) mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Jali, mu Kagali k’Agateko, mu mudugudu wa Rwankuba, humvikanye inkuru ibabaje ku Itorero rya Kristo y’umugabo wafatiwe mu cyaha cy’ubusambanyi.
Ni umugabo witwa NDIBWAMI Evaliste uyobora icyumba cy’amasengesho muri ADEPR Kimisagara ahazwi nka National muri paruwasi ya Muhima. Yasanzwe mu nzu ya Mukashyaka Claire waturutse mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Rubona, aje acitse umugabo bashyingiranywe anamutaye amafaranga agera kubumbi 2,500,000frws.
Aya mafaranga umugore yayamutwaye yubaka inzu mu Kagali k’Agateko, mu mudugudu wa Rwankuba, aho yataye umugabo we bashyingiranywe byemewe n’amategeko akajya kwibanira n’uwo munyamasengesho wo mu itorero rya ADEPR paruwasi ya Muhima mu cyumba cy’amasengesho Kimisagara ahazwi nka National.
Ibi uyu mu nyamasengesho ngo yabigezeho nyuma yo guhanurira Mukashyaka Claire ko umugabo we bataberanye Kandi yabitumwe n’Imana, ko uwo baberanye ariwe, ibi byavuzwe na Mukashyaka Claire mu kiganiro yahaye HANGA NEWS ducyesha iyi nkuru.
Umugabo wa Mukashyaka Claire yavuze ko yaperereje amakuru yaho umugore we aba akaza mu ijoro saa munani z’ijoro baryamye agashyiraho ingufuri ku miryango yombi agahamagara ubuyobozi bw’umudugudu, dore ko ngo ikirego cyari kiri muri RIB.
Ubwo umunyamakuru yageraga ahabereye iki kibazo, yasanze Polisi ya Jali yahageze barabafungurira babambika amapingu babajyana kuri RIB ya station ya Jabana.
Icyakora inkuru ishimishije ni uko uyu mugabo yasabye imbabazi z’iki cyaha yafatiwemo nk’uko Paradise ibicyesha ibaruwa yanditswe n’uyu mugabo. Ati Nsabye imbabaz z’amakosa yose nakoze, ko ntazongera". Yahamije rwose ko atazongera guca nyuma uwo bashakanye.
Yasabye imbabazi kandi avuga ko atazongera
Yafashe umwanzuro wo kutazongera guca inyuma uwo bashakanye
Hari abaturage benshi cyane