× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuraperi MD yatangaje uko inzozi ze zabaye impamo ku bwo kwitabira igitaramo cya Lecrae i Kigali

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umuraperi MD yatangaje uko inzozi ze zabaye impamo ku bwo kwitabira igitaramo cya Lecrae i Kigali

Mugema Dieudonné uzwi nka MD, umwe mu baraperi bakorera umurimo w’Imana mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo bye nyuma y’uko yitabiriye igitaramo cya mbere cy’icyamamare mpuzamahanga Lecrae cyabereye i Kigali.

MD yavuze ko kubona uwo afata nk’umuraperi wa mbere ku isi mu njyana ya Gospel Hip Hop ari intsinzi ikomeye, by’umwihariko ku bahanzi nyarwanda baririmba injyana imwe.

MD yavuze ko amaze kumenya amakuru y’uko Lecrae azagera i Kigali, yahise yiyemeza kuzaba mu ba mbere bamwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Ati: “Naravuze nti ‘Lecrae nagera mu Rwanda nzaba mpari, kuko ari umuhanzi w’icyitegererezo ku Isi mu njyana nkora’. Imana yabinshoboje koko ku munsi w’ejo nari ku kibuga cy’indege, byari umuhigo nari mpiguye.”

MD yakomeje avuga ko Lecrae ari umuntu wicisha bugufi nubwo ari icyamamare ku rwego rw’Isi: “Ni umuraperi nyakuri, ariko afite guca bugufi. Bitandukanye n’uko bamwe mu bahanzi baba bitwara, nk’aho Yesu dukorera atari umwe.”

Uyu muraperi yasabye ko injyana ya Gospel Hip Hop yahabwa umwanya munini mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa, kuko ari uburyo bukundwa cyane n’urubyiruko.

Yagize ati: “Ntiduhabwa umwanya mu bitaramo byinshi. Nyamara urubyiruko ruradukeneye. Ntidushobora kumenyekana no kugera ku mitima yabo tutagaragara. Ni yo mpamvu nifuza ko natwe duhabwa ikibuga cyo kuvuga ubutumwa.”

MD yashimangiye ko kuza kwa Lecrae mu Rwanda kwatanze isomo rikomeye, kuko byerekanye ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rusobanutse kandi rukurikira itangazamakuru. Yavuze ko kwitabira kwa benshi byishimiwe na Lecrae ubwe, ndetse ari ikimenyetso cy’uko Gospel Hip Hop ifite aho igeze mu Gihugu.

Ku muhanzi MD, kwitabira igitaramo cya Lecrae byari inzozi zabaye impamo. Avuga ko azakomeza gukoresha impano ye mu gukorera Imana no kugeza ubutumwa ku rubyiruko, asaba ko n’abandi bahanzi ba Gospel Hip Hop bakwiye kwitabwaho, kugira ngo ubutumwa bwiza bukomeze gusakara mu buryo bugezweho.

Lecrae yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo cyitabiriwe n’abarimo umuraperi MD

Umuraperi MD hamwe n’umugore we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.