Hashize iminsi 3 Papi Clever yizihije isabukuru y’amavuko yazamuye ikibatsi cy’urukundo mu rugo rwe aho yatomowe bikomeye n’umugore we Ingabire Dorcas.
"Umukristo mwiza, umwana mwiza ku babyeyi, inshuyi nziza, umugabo mwiza, papa mwiza!! Muri make uri umuziranenge" Ayo ni amagambo y’imitoma yanditswe na Dorcas ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko umugabo we banahuriye mu itsinda Papi Clever & Dorcas.
Benshi bagaragaje ko bishimiye cyane uburyo aba bombi babanyemo. Abarimo Prosper Nkomezi, bateye intambwe bajya mu rugo rwa Papi Clever na Dorcas, bifatanya na Dorcas gutegura mu buryo ibanga ibirori byo kwifuriza Papi Clever isabukuru y’amavuko. Baranamuririmbiye, undi arizihirwa mu buryo bukomeye.
Papi Clever na Dorcas basezeranye imbere y’Imana tariki 7 Ukuboza 2019 mu birori byabereye muri Kigali. Mbere yo gukora ubukwe, Dorcas w’ijwi rizira amakaraza, yari umuririmbyi muri Goshen Choir ya ADEPR Musanze. Ubu bombi bari kuririmbana nk’itsinda ry’umugabo n’umugore.
Barishimirwa cyane iyo bakiriwe kuri stage bari kumwe, bikaba akarusho iyo batangiye kuririmba kuko benshi bahita bizihirwa bikomeye, bagahembuka imitima, ibintu ubona neza bihura n’ibyo aba baramyi batangaje mu bihe bishize ko ’bahamagawe’!.
Papi Clever yatunguwe cyane
Baryohewe cyane n’urukundo
Baherutse kwishimira indirimbo yabo yujuje Miliyoni 10 z’abayirebye
UKO BYARI BIMEZE MU ISABUKURU YA PAPI CLEVER