Konkona Kasimu, umuvugabutumwa wahinduye idini akava muri Islam, yishwe n’abantu b’Abayisilamu nyuma y’akazi ke k’ivugabutumwa n’ibiganiro yagiranye n’Abakiristo n’abayisilamu avuga kuri Yesu, mu karere ka Busia, Uganda.
Konkona Kasimu yari yarahoze ari Umuyisilamu ariko ahinduka Umukristo, akora ibiganiro byahuriragamo Abayisilamu n’Abakirisitu mu turere dutandukanye twa Uganda, bitegurwa n’itorero rye, New Eden Church, bigamije gusakaza ubutumwa bwa Kristu no gufasha Abayisilamu ngo bahindure ukwemera bemere ukwemera kwa gikirisitu.
Kasimu yari azwi kubera ubumenyi bwe mu Byanditswe Byera by’Ijambo ry’Allah, Qur’an, kandi yari umuyobozi w’ikiganiro cy’Abakristo n’Abayisilamu cyabereye mu karere ka Busia.
Ku itariki ya 12 Ukuboza, ubwo yari mu rugendo rwo gusubira mu karere ka Iganga, abantu bane bambaye imyambaro y’idini rya Islam baramuhagaritse, bamukubita ku mutwe kugeza apfuye. Abandi bari kumwe na we bagize amahirwe yo guhunga, ariko bamwe barakomereka. Urupfu rwe rwateje agahinda gakomeye mu Bakirisitu bo mu burasirazuba bwa Uganda.
Urupfu rwa Kasimu rugaragaza ko gukorera Imana no gusakaza ubutumwa bwa Kristu bishobora guteza akaga, kandi bigasohoza ubuhanuzi bwa Yesu wavuze ko abazamwizera bazatotezwa bazira gutangaza ubutumwa bwe.