× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Utanze amaraso aba atanze ubuzima! Korali Iriba mu bikorwa by’urukundo bibanziriza "Mbega lmana Concert"

Category: Choirs  »  February 2024 »  Alice Uwiduhaye

Utanze amaraso aba atanze ubuzima! Korali Iriba mu bikorwa by'urukundo bibanziriza "Mbega lmana Concert"

lminsi ntikiri kubarirwa ku ntoki abenshi bati "Wa munsi wageze".

Mu gihe habura amasaha make gusa ngo binjire mu gitaramo gikomeye, korali lriba yari mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku itorero rya ADEPR Taba. Ni igikorwa cyayobowe n’Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, rishinzwe gutanga amaraso.

Abaririmbyi ba Iriba choir bagera kuri 42 nibo batanze amaraso. Hatanzwe ubwoko bw’amaraso butandukanye bwatabara benshi ndetse hapimwa abantu zimwe mu ndwara zandura n’izitandura nka Diabetes ndetse na Hepatite B na C.

Iki gikorwa cyo cyayobowe n’umuryango witwa APDE (ASSOCIATION POUR LE DÉVELOPPEMENT LA PROMOTION DE L’ EDUCATION). Ni umuryango wita ku burezi ndetse n’ubuzima, ukaba waje uhagarariwe n’umuhuzabikorwa wa APDE Emmanuel Niyibizi.

Ni igikorwa cyatangiye saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe, gitangirira i Taba. Nyuma nibwo abaririmbyi bake bahagarariye abandi ndetse n’abafatanyabikorwa bahagarariye abandi, berekeje ku bitaro bikuru bya Kaminuza ya Butare, CHUB, aho bari bagiye kureba abarwayi no kubahumuriza bababwira ko lmana ibasha gukiza indwara zikomeye n’izoroheje kandi ifite ubuhanga butagereranwa nicyaricyo cyose.

Bakiranwe ikaze na Muganga Nyinawase Marie Claire abenshi bakunze kwita (Matron wo muri Pediatrics) yishimiye umutima w’urukundo uyu muryango mugari wa Korali Iriba ufite aho bajyanye bimwe mu bikoresho by’isuku, amata yo guhembuza abana ndetse n’amagi.

Mu ijambo ry’uyu muganga yagize ati:" Ndabashimiye cyane mu izina ry’umuyobozi mukuru wa department yacu ntiyabonetse ariko ni ukubashimira burya ibyiza ntibigira igihe. Rero lmana ikomeze ibagure, ikomeze ibakoreshe mwebwe n’abafatanya bikorwa bakomeze babe benshi bahore ari ab’umugisha kuri mwe"

Mu ijambo ry’umuyobozi wa korali Iriba, Muhire Protogene yagize ati: "Twatekereje rero gusura abarwanyi hano kwa muganga tukazana ibishoboka byose abantu bafata kandi bizeye ko bidashobora guhumanywa ikiturimo rero ni uko dusura abarwanyi tukabahumuriza, tukifatanya n’abafite ibibazo, tukabahumuriza kuko twe twifatanya n’abishimye ndetse n’abari mu bibazo tukabahumuriza".

Igikorwa cyaje gutangirira muri salle irwariyemo abana bakuru aho iki gikorwa cyayobowe n’uyu muyobozi wa korali lriba aho yihanganishije abarwanyi abasabira ku Mana ngo bakomeze gukomera kandi ko hari n’lmana ikiza.

Nyuma yo kuva mu bana bakuze bakomereje mu bana baba baravutse batagejeje igihe, nyuma yo kuvayo basabiye umugisha abaganga bita kuri aba bana ndetse akomeza ababwira ko bakeneye kubona lmana muri aka kazi bakora.

Ati: "Buriya biba byiza niba abana ari batanu ugize amahirwe bose bageze ku kigero kiza cyo kuba bavamo abantu bagejeje igihe, bose bakazaba bazima kandi bakavamo abakomeye".

Umunsi ubanziriza iki gikorwa ku wa 22 Gashyantare 2024 ni bwo korali lriba yari yataramanye na Korali Jehovah Shalom yari yaturutse kuri ADEPR Cyarwa, bagira ibihe byiza hamwe n’Abashumba harimo umushumba mukuru w’ururembo rwa Huye, umushumba wa Paruwasi ya Matyazo, n’abandi bose bashumbe kuri iri torero rya Taba.

Korali Iriba mu ivugabutumwa riherekejwe n’imirimo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.