Umuhanzikazi Vestine Ishimwe, uzwi cyane mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yatangaje itariki yo gusezeraniraho mu itorero, we n’umugabo we Ouedraogo Idrissa, wo muri Burkina Faso.
“He’s not just my man, he’s my home, my heart, and my safe place” (Si umugabo wange gusa, ni umuryango wange, umutima wange n’aho nturiza)— aya magambo yuje urukundo yavuzwe na Vestine ni yo asobanura neza urugendo rwabo rwo gusezerana mu itorero, dore ko baherutse gukora ubukwe bwemewe n’amategeko ku Murenge, ubu bakaba bitegura gusezerana imbere y’Imana no gutangira kubana mu rugo rumwe.
Uyu muhanzikazi Ishimwe Vestine, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ouedraogo Idrissa, umunya-Burkina Faso, ku wa 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhango wabaye nyuma y’uko tariki ya 6 Mutarama 2025 habayeho umuhango wo gufata irembo. Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Ishimwe Vestine yatangaje itariki y’ubukwe bwabo imbere y’Imana, buteganyijwe ku wa 5 Nyakanga 2025, abinyujije mu ifoto ya “Save the Date” yashyize kuri Instagram, aho yahinduye n’ amazina yahoze akoresha.
Mbere y’uko ahindura amazina ye, Vestine Ishimwe yari azwi ku izina rya @ishimwe_vestine kuri Instagram. Nyuma yo gushyingiranwa n’umugabo we, ahindura amazina ye yitwa @vestine_ouedraogo.
Vestine na Dorcas, abavandimwe bakomoka mu Karere ka Musanze, bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, harimo nka “Ibuye”, “Nahawe Ijambo”, na “Ku Musaraba”. Gusezerana imbere y’Imana ni intambwe ikomeye mu buzima bwa Vestine, igaragaza ubushake bwo kubaka urugo rufite Imana nk’ishingiro.
Save the Date - Turabifuriza imigisha myinshi mu rugendo rushya batangiye.
Aha ni ku wa 15 Mutarama 2025 basezerana mu murenge