Apostle Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi, ni umwe mu bantu ibihumbi bari mu gahinda ko gutabaruka kwa Ruhuka imirimo wakoze igukurikire, Reverend Pastor Mudagiri Tabazi Noé witabye Imana.
Apotre Gitwaza yavuze ko Reverend Pastor Mudagiri Tabazi Noé ari we mubyeyi we mu buryo bw’Umwuka. Ati: "Niwe wandeze mugakiza, arambatiza, anyimika kuba umushumba. Namwigiye ho byinshi: Gukunda Imana, Gukunda Ijambo ry’Imana, Gusesengura Bibiliya....".
Ubutumwa bwa Apotre Gitwaza yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, buragira buti: "Jyewe n’umuryango wanjye hamwe na AWM/ZTCC tubabajwe n’urupfu rw’umushumba, umubyeyi Papa Reverend Pastor MUDAGIRI TABAZI Noé. Niwe wandeze mugakiza, arambatiza, anyimika kuba umushumba.
Namwigiye ho byinshi:
– Gukunda Imana
– Gukunda Ijambo ry’Imana
– Gusesengura Bibiliya
– Kubwiriza neza mumbaraga nyinshi kandi z’Umwuka
– Kwigisha ijambo
– Ubutyoza mu kuvuga adategwa
– Ubwenge
– Guca bugufi
– N’ibindi byinshi
Mubyeyi, ruhuka imirimo wakoze igukurikire. Wabereye benshi icyitegererezo. Urukundo, urugwiro, umurava n’indangagaciro zawe ntabwo tuzabyibagirwa.
Muri ibi bihe bikomereye imitima ya benshi wabereye umubyeyi mu mubiri no mu Mwuka, twihanganishije umuryango wawe wose, abana, abazukuru n’abuzukuruza ndetse n’itorero rya Kristo muri rusange.
Imana iguhe iruhukiro ryiza, tuzakubona mu gitondo cy’umuzuko. Mukomere mwese muri guca muri ibi bihe bikomeye.
Murakoze