× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wakundiye iki Esther? Hagati ya Mbonyi, Josh Ishimwe na Nkomezi ni nde uhaye igifunguzo? Jado Sinza atanze umucyo!

Category: Love  »  June 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Wakundiye iki Esther? Hagati ya Mbonyi, Josh Ishimwe na Nkomezi ni nde uhaye igifunguzo? Jado Sinza atanze umucyo!

Umuramyi Jado Sinza kuri ubu ntakiri mu basore baguterera Imisozi babaza Imana ngo ’Ese Mana nzabana nande?’ Ngo ’Nyereka ikimenyetso’, kimwe na Umulisa Esther kuko Imirimo yabo yamaze kwemerwa Imbere y’Imana.

Kuri ubu Jado Sinza na Esther bamaze kwerekanwa imbere y’itorero rya ADEPR bakaba baranatangije umushinga w’ubukwe bwabo buzaba tariki 21 Nzeri 2024!!

Icyo bishatse kuvuga abakuru bakaba bacyumvise!!

Nusoma Bibilia mu gitabo cy’itangiriro guhera ku gice cya 24: Urasanga Isaka na Yakobo bahuje amateka yo kurambagiza ahantu hamwe hitwa "I Padanaramu". Itandukaniro ni imyaka bamaze mu ruzerero ndetse n’imbaraga bakoresheje barambagiza.

Amakuru kuri ubu atari amahomvu ni uko Jado Sinza agiye kuba musanzire wa Ndayambaje Aime bahuje "I Padanaramu" washakanye na Neema Marie Jeanne bakaba abakwe b’umutambyi.

Ubwo Aburahamu yari ageze mu zabukuru, ibyanditswe byera bigaragaza ko yaje gutekereza asanga umuhungu we Isaka ashobora kuzarambagiza mu banyakananikazi (abanyamahanga) batazi Imana akorera, akazisanga yambaza ibigirwamana. Niko kohereza umugaragu we witwaga Eleyazeri umunya Damasiko I Padanaramu gusabirayo Isaka umugeni.

Mu kugerayo ntiyabaye nka bamwe mu b’ubu bafatafata ahubwo yarasenze yaka n’ibimenyetso. Itangiriro 24:12 "Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu.

Itangiriro 24:13 "Dore mpagaze ku isōko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse kuvoma.

Itangiriro 24:14 Bibe bitya: Umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n’ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha y’uko ugiriye databuja neza.”

Nyuma y’iri sengesho, ibyanditswe byera bivuga ko ari bwo umukobwa witwa Rebecca mwene Betueli yageze ku iriba n’ikibindi ku rutugu, Umugaragu amusabye amazi yo kunywa undi ati nduhira n’inka zawe.

Ikimenyetso kiba kibonetse gutyo Eleyazeri amwambika impeta amubaza Iwabo arahamubwira baratahana. Mu gutahana ntiyatinze mu makoni yasobanuye ko yaje gusaba umugeni abandi bumvise ko Uwiteka yahaye umugisha urugendo rwe nk’uko yahaye umugisha urwa Jado Sinza ni ko kwirinda kurwanya umugambi w’Imana.

Babajije umukobwa niba yemera kujyana n’uwo mugabo agasanga Isaka ni ko kuvuga ati: "Turajyana! Uko Ni ko uwo mugaragu yajyanye Rebeka amushyira Isaka aramurongora amwibagiza agahinda yatewe n’urupfu rwa nyina Sara.

Nk’uko Isaka yabonye Rebeka bitamusabye tegereza uko ni ko Jado Sinza yisanze agiye kwitabira iteka na Esther wemeye gutura iteka mu gituza cye bitamusabye kwikebagura.

Ku rundi ruhande murabizi ko Jado Sinza muri ruriya rugo kuri ubu ari kuririmbira Ndayambaje Aime umugabo wa Neema Marie Jeanne ati: "Ubwo watubanjirije tuje tugukurikiye", dore ko yamutanze guhabwa ikaze mu rugo rw’abatambyi!!

Iki ni igihe cyo kubibutsa ko buriya Ndayambaje Aime ahuje amateka na Israel utari Mbonyi ahubwo ndavuga uwahoze yitwa Yakobo akaza guhinduka icyaremwe gishya nyuma yo gukirana na Malayika w’Imana.

Nyuma yo kuriganya umugisha wa mukuru we Essau, yashatse kumwica bisaba ko Isaka amucikishiriza I Padanaramu amwoherezayo wenyine ngo ajye kurambagizayo umugeni kugira ngo ahunge na mukuru we, nyamara yirengagiza ko we atagiye kwisabira ahubwo yasabiwe na Eleyazeri umugaragu wa se!!

Yakobo kugira ngo abone uwo umutima we wakundaga, ndavuga Racheli dore ko Leya yari umugore w’umutsindirano, byamusabye kwegera iriba atembagaza igitare agikura ku munwa w’iriba yuhira intama za sebukwe Rabani mu gihe iza Isaka zo Rebeka yazuhiye, bimusaba kuragira intama za sebukwe imyaka irindwi kugira ngo abone Rachel, iyo myaka yiyongera kuri 7 yamaze aragira inama bamuha Lea mu mwanya wa Racheli!!

Aya mateka ahura neza n’aya Ndayambaje Aime wamaze imyaka 7 ategereje ko Neema Marie Jeanne amubwira YEGO, dore ko yamwatse urukundo mu mwaka wa 2009 akaza gusubiza YEGO mu mwaka wa 2016 nyuma y’Imyaka y’umwuzuro w’Imana, kuri ubu baratunze baratunganiwe bibaniye mu mahoro!!

Aganira na Paradise, Jado Sinza yabajijwe icyo yakundiye Umulisa Esther, mu ijwi rirangira mu gituza, ati: "Icya 1 ni indangagaciro ze, hari ibintu abakobwa baba bahuriyeho, ubwiza bugirwa na benshi ariko uburere, indangagaciro, inyitwarire ye, umukobwa utuje, kuba ari umukobwa ukijijwe ibyo ni byo byatumye ubuzima bwanjye n’iminsi nshigaje ku isi nazayimarana nawe". Yongeyeho ko gufata umwanzuro wo kumukunda ari uko bahuye bagahuza.

Ku bazi Esther ni umukobwa uzi kuririmba cyane dore ko ari imwe mu nkingi ya mwamba muri korali Iriba no muri New Melody, akaba yaranagaragaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye kandi bakomeye. Abajijwe niba ari igihe cyo kwitega indi couple y’abaramyi nka James na Daniella, Ben & Chance, Papi Clever na Dorcas, Jado Sinza yaciye amarenga ko bishoboka cyane.

Yagize ati: "Ikintu nzi ni uko umugore aba ari umufasha, nk’uko ijambo ry’Imana rigaragaza ko Imana yahaye umuntu umufasha umukwiriye, tuzafatanya nyine muri byose, icyo nzi ni uko ibyo akora nzamushyigikira, kandi najye ibyo nkora akanshyigikira umurimo w’Imana ugakomeza kujya imbere mu muryango wacu."

Ubwo yabazwaga uwo ahaye igifunguzo hagati ya Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi na Josh Ishimwe, yirinze kwerura uwo agisigiye akaba yagize ati: "Igifunguzo turagitera hejuru ahubwo inkwakuzi muri bo ni we uzahita ugifata".

Gusa amakuru Paradise ifite avuga ko mu gihe nta gihindutse uyu mwaka Israel Mbonyi ateganya ubukwe. Aya makuru tukaba twarayahamirijwe n’umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi ibya Mbonyi bitewe n’amateka bafitanye!

Jado Sinza ni umusore urangwa n’Imico myiza akaba arangwa no kubana na bose amahoro. Uko kumenya kubana na buri wese yaba abakijijwe n’abadakijijwe bikaba byaragaragaye mu gitaramo cyiswe "Redemption Live Concert" yabaye kuwa 17/03/2024 aho yagaragarijwe urukundo n’abiganjemo ibyamamare.

Itariki y’ubukwe bwa Jado Sinza na Umulisa Esther yamaze gushyirwa ahagaragara. Buzaba kuwa 21/09/2024 nk’uko integuza y’ubukwe (Save the date Ibigaragaza.

Kuri ubu benshi bahanze amaso udushya tuzagaragara muri ubu bukwe bwa Jado na Esther. Murabizi ko mu bukwe bwa Neema Marie Jeanne hari udushya twigendera, turimo no kuba Pastor Desire Habyarimana ari we wabwirije ijambo ry’Imana.

Ese ni bande bazambarira Jado na Esther? Ni abahe baramyi bazaririmbamo? Ni uwuhe mu dj? Ese ni Dj Shawn? Ni Dj Spin cyangwa dutegereze undi? Ni nde uzaba Mc hagati ya MC Abayisenga Christian, Mc Philos, Mc Fidele Gatabazi, Mc Masengesho Jean Baptiste na Mc Tumusime Juliet? Cyangwa ni undi? Ni nde uzabambika? Bazaba bambaye bate? Reka tubitegereze, icyo tuzi cyo ku bazaba bakiriho "tuzoza amaso".

Nka Paradise.rw tubifurije ubukwe bwiza n’urugo rw’umugisha!

Jado na Esther bari mu kibatsi cy’urukundo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Yeweeee Congz Jado turagukunda Kandi Imana ishimwe ko ikuzamuye mu ntera mu buryo burenze bumwe ,Uwo mwana ni mwiza cyane

Cyanditswe na: Gerome wa Karuruma  »   Kuwa 06/06/2024 03:44

Ahwiii mbega umwanditsi w’ivangiri ntagatifu!!! Uyu munyamakuru yagutera gukunda ibyanditswe byera!!!! Uru rugo turwatuyeho imigisha

Cyanditswe na: Emmy 01  »   Kuwa 06/06/2024 03:43

Muraho? Ndi umwe mu bagize umuryango wa Neema Marie Jeanne,singombwa kwivuga izina. Iyi nkuru yose ndayisomye ndayisoza.Gusa nsigaye nibaza nti"Ese uyu ni umunyamakuru? Cyangwa ni umuhanzi? Kuko nanubu ndakibaza ukuntu yahuje ibyanditswe byera n’ibyabaye muri famille yacu Kandi akabivuga mu buryo bukijijwe!! Gusa ngize amatsiko yo kuzamubona,Ari ibishoboka twazamutumira muri famille akaza akadusobanurira Aho Akira iyi nyandiko.

Naho Jado Sinza ni umusore mwiza mu Mico no mu myifatire ,tubonye umukwe w’akataraboneka,Turi abanyamugisha kumugira.

Paradise turabakunda.

Cyanditswe na: Xxl  »   Kuwa 06/06/2024 03:42