Hashize iminsi itari myinshi tumenye amakuru ko umuramyi Aline Gahongayire ari gutegura igitaramo cyizihiza imyaka 20 amaze ari mu muziki, akaba yaratumiyemo abahanzi Nel Ngabo na Niyo Bosco bakora umuziki usanzwe uwo bakunze kwita uw’isi (Secular).
Ijisho rya mukuru no mu gutekereza byimbitse twagerageje kwibaza icyo bihatse n’icyo bizazana muri Gospel. Ku bantu batareba kure babifashe nk’aho ari ubufatanye bubi budafite n’icyo bumaze mu gihe hari n’ababinomo ibyiza.
Paradise.rw yabakusanyirije ingaruka nziza 3 zizakurikira igitaramo cya Aline Gahongayire
1. Hari abahanzi bazaha agaciro Gospel
Mu myaka micye ishize igihe bamwe mu bahanzi bahirimbanaga ngo bahatanire kubaka amazina akomeye mu muziki nyarwanda, banyarwanda bamwe na bamwe basuzuguraga umuziki wa Gospel ndetse n’abahanzi bakomeye muri Secular bakabona ko Gospel atari umuziki warenga parafo cyangwa intabire kuko utatangaga icyizere cyo kuba watunga nyirawo.
Ibi byatumaga abahanzi benshi bakwepa Gospel ndetse ingero murazifite zirimo ba Man Martin, Patrick Nyamitali na Alpha Rwirangira n’abandi. Gutumira aba bavandimwe bizatuma n’abandi bahanzi baha agaciro muzika ya Gospel.
2. Bamwe mu bahanzi ba Secular bazarushaho gukora indirimbo za Gospel
Mu biganiro bitandukanye yakoze ku bitangazamakuru, Bruce Melody yavuze ko agiye kuzakora Album yose ya Gospel. Ikimenyimenyi ni uko na nyuma yo kuva i Burundi, yahise ashyira hanze indirimbo ya Gospel.
Tubibutse ko mu gihe gito gishize Meddy ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki nyarwanda, yatangaje ko yinjiye mu muziki wa Gospel, ko atazongera gushyira hanze indirimbo itari iya Gospel. Ibi bizasiga inyota ku bahanzi bamwe na bamwe, bahaguruke bakore Gospel.
3. Bamwe mu bahanzi ba Secular bazifuza Stage mu bitaramo bya Gospel
Ikintu gisa n’ikizakurura uruntu runtu nyuma y’igitaramo cya Aline Gahongayire kuko abandi bahanzi baziyumvisha ko nta mipaka mu bitaramo, ikintu kizatuma batereta kugira ngo nabo baze bitabire ibya Gospel dore ko biba birimo n’abakunzi babo.
Aline Gahongayire watumbagirijwe ubwamamare n’indirimbo "Ndanyuzwe", akoze amateka kandi azasiga impinduka nziza mu bitaramo no mu muziki wa Gospel kuko ugiye kwerekwa urukundo rwinshi cyane.
Twakwibutsa ko igitaramo cya Aline Gahongayire kizaba ku Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022 kikabera muri Kigali Serena Hotel kuva saa Kumi z’umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi 100 Frw mu myanya y’icyubahiro cyinshi, ibihumbi 150 Frw kuri Couple ndetse n’ibihumbi 50 muri VIP.
Biteganyijwe ko hazabaho gutambuka ku itapi y’umutuku (Red Carpet), Dinner, kuririmba mu buryo bwa Live ndetse hazanatangwa impano zitunguranye. Iki gitaramo gitegerejwe na benshi, ndetse kugeza ubu amatike y’ibihumbi 100 Frw yamaze gushira nk’uko Aline yabitangarije abamukurikira kuri Instagam.
Aline Gahongayire akoze amateka muri Gospel
Niyo Bosco azaririmba mu gitaramo cya Aline
Nel Ngabo azaririmba muri iki gitaramo
Aline Gahongayire akunzwe mu ndirimbo "Ndanyuzwe"
RYOHERWA N’INDIRIMBO "IZINDI MBARAGA" YA ALINE GAHONGAYIRE FT NIYO BOSCO