Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi Nyirabahire Angelique afite ubuhamya busharira aho yabaye inzererezi ku myaka irindwi agatoroka ababyeyi be kugeza abaye indaya karundura akajya acucura abagabo bararanye ibyo yita kudeduwana.
Tariki 11 Nyakanga 2023 mu kiganiro cy’Umuryango cyanyuze kuri BTN TV cyitwa "Tuzubake", Nyirabahire Angelique yakiriwe na Shangazi Jane atangaz inzira y’umusaraba yanyuzemo dore ko yabaye yavukiye mu muryango wa gikristo ariko akisanga yatorongeye bikamugeza mu kaga akanywa n’ibiyobyabwenge birimo urumogi.
Umuvugabutumwa Angelique yagize ati "Navukiye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, mu muryango w’abana icyenda, ndi umwana wa kane". Akomeza avuga ko yatorotse umuryango we akajya kuba indaya, akabivanga n’akazi ko mu rugo aho yabaga afite umugambi wo gutwara abagabo b’aho yabaga yabonye akazi.
Ev.Nyirabahire agira ati: "Nakoze uburaya ngasaba n’akazi ko mu rugo ariko ngamije gutwara abagabo b’aho nkora. Ndagira abagore inama yo gucana ku maso, bakita ku bagabo babo, ntibemere ko abakozi ngo babajyanira amazi mu bwogero cyangwa ngo babategurire amafunguro ku meza". Avuga ko byatuma babasambanya kubera uburangare.
Avuga ko yaje kwakira agakiza mu mwaka wa 2012 amaze kubyarira abana batatu muri ubwo buzima aho yakirijwe mu rusengero rwitwa Isoko imara inyota rwa Bishop Elisa i Kabuga. Agira ati "Maze gufata icyemezo cyo gukuramo inda bandangiye uzamfasha nkamuha ibihumbi 35 nabigiriwemo inama n’indaya twabanaga nkazahita nigira mu gihugu cya Uganda.
Nabuze abakiriya ngo mbone ya mafranga nafashe umugambi wo kwiyahura, ya ndaya ingira inama yo kugana urusengero niho nafatiwe basomye Zaburi ya 50 :21 no mu Ibyahishuwe 22:12 numvise ari njye avuga, yahawe netuwaka y’ibyanjye. Naratuye, ndakizwa, ya ndaya iranseka intega iminsi ngo sinzabibasha none maze imyaka igera kuri 11".
Nti twasoza iyi nkuru tutababwiye ko tuzamusura akatubwira byinshi dore ko mama we yakomeje kumusengera kugeza yakiriye Agakiza. Indirimbo ze wazisanga kuri YouTube.
Umuvugabutumw yanyuze mu buzima busharira