Mu gihe umukobwa akubwiye ko ari isugi (atararyamana n’umugabo na rimwe), hanyuma nyuma y’uko mubanye ukabona ko atari byo, bishobora kugutera urujijo cyangwa agahinda, bitewe n’uko wari warizeye ko ugiye kurongora isugi.
Ibi bikunze guteza amakimbirane mu rugo hakaba n’abisanga bafashe umwanzuro wo gutandukana. Gusa ariko kuba umukobwa yakubeshya hari ubwo biterwa n’uko akuzi.
Urugero bitewe n’urukundo agukunda, ashobora guhuza imiterere yawe n’ibyemezo afata akabona ko kubyakira biri kure nk’ukwezi agahitamo kuzabikubwira mumaze kubana. Gusa ariko ku bantu bakundana kubwizanya ukuri ni ikirungo cy’urukundo rurambye.
Mukristo, nyangamugayo, dore ibintu 5 by’ingenzi wakora mu gihe umukobwa yakubeshye ko ari isugi nyuma ugasanga yarakubeshye.
Saba Imana kukuyobora no kuguha imbaraga zo kubabarira
Biragoye ariko kumubabarira ni umugambi mwiza uzaganisha ku mubano ukomeye. Matayo 6:14 haragira hati: "Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe."
Matayo 18: 15 havuga igihe hari uwakugiriye nabi, uzamwegere umubwize ineza ko wamenye ubuhemu yagukoreye, nagucira bugufi akakubwira byose akanagusaba imbabaza, uzaba ubonyen umuvandimwe. Haranditse hati "Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so".
Wihutiraho mu gufata umwanzuro
Akenshi ku bagabo iyo asanze yarashatse umukobwa wamubeshye ko ari isugi usanga amarangamutima ye azamuka (umujinya, agahinda, kwibaza byinshi). Gira igihe cyo gutuza no gutekereza ku cyo bigusigira mu mubano.
Vugana na we mu kuri ariko mu bwubahane
Mushake igihe cyiza muvugane. Mubaze impamvu yabimuteye kukubeshya. Ibyo bishobora kuba bifitanye isano n’ubwoba bwo kutakugiraho icyizere cyangwa ibikomere byo mu mateka no kutakwisanzuraho.
Ita cyane ku rukundo umukunda kurusha ku busugi
Niba wamukunze by’ukuri, wibaze niba iyo nkuru yatuma wibagirwa ibyiza bye byose. Hari igihe icy’ingenzi atari amateka ye ahubwo uko abayeho ubu n’uko mubanye.
Umutekano n’ukuri mu mubano
Icy’ingenzi ni ukwizerana. Kumva ko umuntu yaguhishe cyangwa yakubeshye ni ikibazo kurusha kuba atari isugi. Muganire uko mwubaka icyizere.
Hari abantu uzi bashatse ari isugi ariko kubaka urugo birabananira. Tekereza uti: Ese ndamutse nshatse umukobwa w’isugi ariko utankunda, udakunda Imana, usuzugura cyane, w’umunebwe ese ni byo byambera byiza??
Numara kubona ko uwo mubana n’ubwo yatakaje ubusugi ariko afite indangagaciro zo kubaha Imana n’abantu uzahe Imana icyubahiro ko yaguhaye umugore ugukwiye ubundi umubabarire mutangire urugendo rushya.
Ushobora no gushaka inama y’inararibonye
Niba bikugoye kubyakira cyangwa bikaba byahungabanya umubano, ushobora kwegera umujyanama mu mibanire, umupasiteri cyangwa undi muntu wizewe.
Kuba atari isugi si cyo kibazo cyonyine, ahubwo ni uburyo yabaye inyangamugayo cyangwa yihishe inyuma y’ibinyoma. Ikigamijwe ni uko mubana mu kuri no mu rukundo rwuzuye.