× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yampano ufite isezerano ryo kuzaba Pasiteri yongeye guhamya ko yavamo umwigisha mwiza muri ibi bihe yibasiwe

Category: Entertainment  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Yampano ufite isezerano ryo kuzaba Pasiteri yongeye guhamya ko yavamo umwigisha mwiza muri ibi bihe yibasiwe

Umuhanzi w’Umunyarwanda Uworizagwira Florien, uzwi cyane mu muziki ku izina rya Yampano, yongeye guhamya ko yavamo umwigisha mwiza muri ibi bihe yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga.

Yampano yongeye kugaragaza umubano afitanye n’Imana n’icyerekezo cy’uko ashobora kuba Pasiteri mu minsi iri imbere, mu gihe arimo kugaragara mu bibazo byatewe n’amashusho ye y’urukozasoni ari gukwirakwizwa bivugwa ko yafashwe mu mwaka wa 2023.

Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2025, Yampano yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yanditse ubutumwa buhambaye, burimo amagambo agaragaza ubumenyi afite ku Ijambo ry’Imana.

Mu magambo ye, yashimangiye ko “ibuye ryanzwe n’abubatsi ari ryo ryakomeje imfuruka,” asobanura ko hari ubwo abantu bashobora kugusuzugura cyangwa bakakwanga, nyamara Imana igahindura ibyo abantu batekerezaga, ibyawe ikabikoresha mu nyungu zayo.

Mu magambo ye yanditse ku ifoto ye yashyizeho, yagize ati:
“Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryabaye imfuruka…” Ayo magambo yagiye agarukwaho mu bitabo bya Bibiliya bitandukanye birimo Zaburi 118:22-23, Matayo 21:42, Ibyakozwe n’Intumwa 4:11, na 1 Petero 2:7.

Aho yavuzwe hose, abanditsi bagarukaga ku “ibuye ryanzwe n’abubatsi” ari ryo Yesu Kristo wari waranzwe n’abantu (abategetsi, abayobozi b’amadini), ariko Imana ikamugira imfuruka, ni ukuvuga urufatiro rw’umurimo wayo no kurokoka kw’abantu.

Yampano rero yakoresheje ayo magambo nk’ikigereranyo cy’uko abantu bashobora kumuharabika cyangwa kumwanga, nyamara Imana ikaba igifite umugambi ukomeye ku buzima bwe.

Yakomeje amagambo ye agira ati: “Ariko Uworizagwira wese, rizamujyira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya ibyo Imana yahuje.”

Mu gika gikurikira (caption), Yampano yagize ati: “Uzasanga rimwe na rimwe abibone bamwe na bamwe bumva ko bahagarara mu gukora kw’Imana, ariko izina ry’Imana iyo uhagaze mu gukora kw’Imana, Imana ikuvuma umuvumo uzakurikirana abawe iteka. Erega Samaraya cyangwa Suburaya. Ni ko ndi.”

Ibi yabivuze mu gihe amazina ye yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko amashusho y’urukozasoni bivugwa ko yafashwe mu mwaka wa 2023 yakomeje gukwirakwizwa n’abantu batandukanye.

Hari bamwe mu bamukurikirana bavuze ko yashakaga kwisobanura cyangwa kwibutsa abantu ko Imana itajya ireka abayo, ndetse ko ibyo ari kunyuramo ari igice cy’urugendo rwe nk’umuntu ufite isezerano ryo gukora umurimo w’Imana, ko iyo umuntu agiye gusimbuka abanza gusubira inyuma.

Yampano aherutse kubwira Igihe ko afite isezerano ryo kuzaba Pasiteri, ariko asaba Imana ko “yamuhindurira akazi cyangwa ikamwongerera imbaraga” kugira ngo abantu bazamwizereremo.

Yagize ati: “Mfite isezerano ryo kuzibera pasiteri ariko Imana izampindurire akazi kuko abantu bashobora kutanyizera […] hajemo amanyanga menshi ntiwamenya ngo ni nde pasiteri w’ukuri n’uw’ibinyoma. Niba koko ibona inshingano yampaye ntazazishobora, ninyongerere imbaraga cyangwa impindurire inshingano.”

Bamwe bashidikanyije ku nzozi za Yampano zo kuba Pasiteri nyuma yo kugaragara mu mashusho y’urukozasoni yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byashenguye benshi bari bamufiteho icyizere nk’umuhanzi ufite ubutumwa bwubaka.

Gusa uko byagenze byabaye isomo rikomeye ku rubyiruko n’abandi bose, ko ibikorwa umuntu akorera mu ibanga bishobora kumugaruka nyuma bikamusebya, n’iyo yaba yarahindutse cyangwa yarihannye.

Yampano ubwe yahisemo kutirengagiza ibyo byamubayeho, ahubwo abibyaza umwanya wo kugaragaza ko Imana ishobora guhindura umuntu wese n’ubwo amateka ye yaba atari meza. Ariko kandi, ibi byatumye bamwe bamutakariza icyizere, bigaragaza isomo rikomeye ko ibyaha n’ibikorwa bibi umuntu akora bishobora kwangiza isura nziza yubatse nyuma yaho.

Uyu muhanzi, wakuriye mu itorero ADEPR, asanzwe avuga ko atajya anywa inzoga kandi ko yirinda gukora ibikorwa binyuranye n’indangagaciro z’Abakristo. Yahamije ko nubwo aririmba indirimbo zisanzwe, afata umurimo we nk’uburyo bwo kubwiriza ubutumwa mu buryo butandukanye.

Mu gihe bamwe bakomeje kumushinja cyangwa kumuseka ku mbuga nkoranyambaga, hari n’abandi benshi bamugaragarije impuhwe, bavuga ko ari urugendo rw’ubuzima, ko bubamo guseba, rimwe na rimwe bivuye ku ngaruka z’ibyo twakoze ahashize, ariko ko ukwizera k’umuntu udacogora kumugeza kure, agahangana n’ibigeragezo.

Yampano we yahisemo gucisha bugufi, ashimangira ko ibigeragezo byose bigira igihe, kandi ko “nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse.”

Mu gusoza, Yampano yibukije abakunzi be ko n’ubwo abantu bashobora kugucira urubanza cyangwa bakagutera amabuye, Imana ishobora gukoresha ibyo byose ikakuzamura. Ubu butumwa bwe bwabaye nk’igisubizo ku bamunenze, bunahishura ko arimo gukomeza urugendo rwe rwo kwegera Imana no kuyikorera mu buryo bwagutse.

Ubutumwa bwe kuri Instagram, burimo icyizere mu gihe ahanganye n’ingaruka z’ibyo yakoreye mu bwihisho

Yampano ni urugero rwiza rw’uko ibyo umuntu akorera mu bwihisho na nyuma yo guhinduka byatuma atakarizwa icyizere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.