Benshi bamubona anyeganyeza inshundura abandi bakamubona anyura ku badefanseri agenda nk’isasu.
Ibi wabibaza ikipe ya FC Barcelona na Lamine Yamal wabo baherutse gutsindwa na Chelsea FC ibitego 3-0 ku kazi gakomeye ka Estêvão Willian wa Chelsea FC. Amakuru Paradise.rw ikesha Daily mail avuga ko ibyo akora ubu, Imana yabibwiye se ataravuka.
Iyo usomye igitabo cy’Abacamanza 13:1-5, hagaragazwa uburyo Umunyembaraga Samson yahanuwe ataravuka. Imana ibwira ababyeyi be uko azaba ameze, ndetse n’umwifato wabo wo kwakira Umunaziri—uwarobanuriwe Imana.
Mu gice cya 13:5 hagira hati: “Kuko uzasama inda ukabyara umuhungu. Kandi ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya.” Ayo magambo ni Marayika w’Uwiteka wayabwiye mama wa Samson.
Ikinyamakuru Daily Mail kigaragaza ko uyu mukinnyi na we yaba yaravutse mu buryo bw’igitangaza aho Imana yamuvuzeho ataravuka, ndetse kikamugaragaza nk’umusore urangwa n’ukwizera gukomeye, aho cyamwise “Man of faith” — umugabo wo kwizera.
Inkuru ivuga ko uyu musore ahora yitwaza Bibiliya mu gikapu cye cy’ubururu; n’iyo yaba agiye ku kibuga, ntiyibagirwa kuyitwara. Mu rwego rwo kugira umutima wicisha bugufi, akunze gusoma ijambo ry’Imana, cyane cyane iri riboneka muri 1 Samweli 2:8-9 rigira riti:
“Akura abakene mu mukungugu, ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, kugira ngo bicarane n’ibikomangoma… Azarinda ibirenge by’abakiranutsi be, ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.”
Iri jambo riramufasha cyane kuva mu bwana bwe. Mbere y’uko yerekeza ku mugabane w’u Burayi, yari atuye mu gace ka Franca muri Brazil.
Yavuye mu buhanuzi
Iki kinyamakuru kigaragaza ko se wa Estêvão, witwa Ivo, ari pasiteri. Yigeze guhabwa ubuhanuzi ko azabyara umuhungu uzamufasha kubaka urusengero rwe bwite. Uwo mwana yaje kuvuka bamwita Estêvão, bisobanura “Ikamba.”
Acuranga ingoma mu rusengero
Uyu mukinnyi kuva mu bwana bwe yakuriye mu murimo w’Imana, acuranga ingoma mu rusengero. Urubuga rwa Celebrity rugaragaza ko Ivo, se wa Estêvão, akorera umurimo w’ubushumba mu itorero Assembly of God.
Ibyo akora ku kibuga ni ikimenyetso cy’ukwizera kwe
Mbere y’umukino, Estêvão akunze gupfukama hasi amanitse amaboko hejuru, agashima Imana. Ibi byemezwa n’iki kinyamakuru nk’igihamya cy’ukwizera kwe, kuko ahora yibutsa abamureba ko nta cyo yakwishoboza iyo Imana itamuri ku ruhande.
Uko ameze n’urugendo rwe
Amazina ye yose ni Estêvão William Almeida de Oliveira. Yavukiye i Franca muri Brazil, ku wa 24 Mata 2007, ubu afite imyaka 18.
Mu mwaka wa 2025, nyuma yo kuzamuka mu ikipe ya Cruzeiro, yasinyiye ikipe yo mu Bwongereza ya Chelsea FC. Mu mikino 11 aheruka, amaze gutsindira iyi kipe ibitego 5, birimo n’icyo yatsinze FC Barcelona ku munota wa 55.
Ku myaka 17, yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru ya Brazil, aho mu mikino 7 amaze gutsindamo ibitego 5.
Ese abakinnyi bo mu Rwanda ntibafatira urugero kuri uyu musore?
Mu gihe abantu benshi batekereza ko kuba icyamamare bidahuzwa no gusenga no kubaha Imana, Estêvão abera urugero rwiza abakinnyi ko ubuhanga, impano n’icyubahiro ntacyo bivuze igihe udafite Imana ku ruhande rwawe.
No mu Rwanda hari abakinnyi babifatanya neza nka Sibomana Patrick Papy, Faustin Usengimana, n’abandi, nubwo hari n’abavuga ko byabananiye.
Estêvão Willian ni icyitegererezo ku bakinnyi bose bifuza kwamamara batagombye gutakaza kwizera kwabo.
Estêvão Willian ni umukristo w’imbere cyane