× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Zimbabwe yiyongereye kuri Amerika na Australia mu kwemeza urukingo rwa SIDA

Category: Health  »  October 2022 »  Sarah Umutoni

Zimbabwe yiyongereye kuri Amerika na Australia mu kwemeza urukingo rwa SIDA

Zimbabwe ibaye igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika, kigiye gutangira gutanga urukingo rwa virusi itera SIDA, icyo gihugu kandi kibaye icya gatatu ku Isi cyemeje urwo rukingo nyuma ya Amerika na Australia.

Zimbabwe igiye gutangira gutanga urwo rukingo mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rivuga ko urwo rukingo rufite ubushobozi bwo kugabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, ku rugero rwa 79%, nk’uko byatangajwe na The Guardian.

Urwo rukingo rwa ‘Cabotegravir (CAB-LA)’ ngo rutangwa mu gihe cy’ibyumweru bine bitandukanye, rugakurikirwa n’urukingo rutangwa buri nyuma y’ibyumweru umunani (8).

WHO itangaza ko urwo rukingo rufite ubushobozi bwo kugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ki kigero cya 79%, ugereranyije n’ibinini byo kumira.

WHO ivuga ko ishyigikiye ikoreshwa ry’urwo rukingo kuko ruzafasha mu guhangana na virusi itera SIDA. Raporo ya WHO yo muri Nyakanga 2022, yagaragaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA hirya no hino ku Isi, bwageraga ku 4000 ku munsi mu mwaka wa 2021.

Ubwandu bushya nk’uko byagaragajwe na raporo ya WHO, bwari bwiganje cyane mu rubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge, abakora uburaya, abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina na bagenzi babo bahuje ibitsina, imfungwa ndetse n’abantu bihinduje ibitsina.

Src: Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.