× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

lnjili Bora itakicisha irungu abakunzi bayo igarutse mu ndirimbo nshya yitwa "Ni Mwamba"

Category: Choirs  »  May 2024 »  Alice Uwiduhaye

lnjili Bora itakicisha irungu abakunzi bayo igarutse mu ndirimbo nshya yitwa "Ni Mwamba"

Injili Bora ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya EPR-Gikondo/Karugira, ubu yasohoye indirimbo yitwa "Ni mwamba".

Korali ni imwe mu makorali yamamagaye cyane mu kibuga cya Gospel ndetse ikaba imwe mu ahagaze neza cyane aho iri gushyira hanze indirimbo ziri gusimburanywa amanywa nijoro.

Injili Bora ni imwe mu makorali amaze gukoresha indirimbo z’Igiswayire aho bari baherutse gushyira hanze iyo bise "Sitanyamaza", mu kinyarwanda bivuga ngo "Sinzaceceka".

Kuri uyu 30 Gicurasi 2024 ni bwo Injili Bora bagarutse mu gihangano gishya cyo mu rurimi rw’amahanga bise "Ni Mwamba" bisobanura "Ni urutare".

Ni Mwamba Kandi yafatiwe mu rugendo rw’ivugabutumwa baherutsemo mu gihugu cya Kenya ahitwa Nanyuki. lzi ndirimbo Injili Bora bari gusohora ziri kuri alubumu yabo ya 6.

Amateka y’iyi korali ahera mu 1997 aho yatangiriye ku baririmbyi 4 ariko ubu baragutse bagera ku baririmbyi barenga 100.

Usibye kuririmba ubutumwa bwiza, Injili Bora bakora ibikorwa bitandukanye, cyane cyane yibanda kubwiriza binyuze mu ndirimbo, mu rusengero rwabo no mu yandi matorero kandi aho bikenewe hose, bari ku rugamba nk’abasirikare ba Kristo. Ntabwo ari byo gusa, kuko bafite ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gusura abarwanyi.

Injili Bora ikaba ifite alubumu 6 arizo "Amasezerano","Heri","Mana Ndaje"," Nzakambakamba","Operation","Kapernaumu". lyi alubumu yanyuma ni alubumu yakorewe mu gihugu cya Kenya mu ivugabutumwa lnjili Bora iherutsemo hamaze gusohokaho indirimbo 4zo kuri iyi alubumu hasigaye n’izindi zigera mu 9.

lnjili Bora Kandi yampamaye mu ndirimbo zitandukanye Kandi zanakunzwe cyane nka "Shimwa", "Ejo Hashize", "Icyo wandemeye",...

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.