× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR Cyeru mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge

Category: Ministry  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

ADEPR Cyeru mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge

Guhera kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 16 Ukuboza 2023, Itorero rya ADEPR Cyeru, Paruwase ya Musambira ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, riri mu biterane bigamije kurwanya ibiyobyabwenge, rikaba riri kubikorera mu masantere ahaba hateraniye abantu benshi.

Ibi biterane biri kurangwa ahanini n’indirimbo amakorari yatoranyijwe ari kuririmba, bakaririmbira mu isantere imwe bajya mu yindi. Kuri uyu wa Gatandatu bari bari mu isantere ya Runzenze, mu Murenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, ahagana mu masaha ya saa Kenda z’umugoroba.

Paradise.rw yahuye n’umwe mu bakristo bari bari kwihuta basa n’abakerewe witwa Mukanyandwi, nyuma yo kumusaba ko ahagarara bakavuganaho gato ayitangariza ibi:

“Ndi kwihuta, ngiye mu giterane hano mu isantere ya Runzenze kandi nakerewe,...Gusa biraba bishyushye nubwo ntari muri korari irabanza...Namwe muze kwihera ijisho.”

ADEPR iri mu bikorwa byiza cyane kuko ibiyobyabwenge biri mu bikomeje koreka Abaturarwanda cyane cyane urubyiruko, akaba ari yo mpamvu ibi biterane barimo biri kwibanda cyane cyane ku rubyiruko.

Si ubwa mbere ADEPR ikoze ibikorwa byiza nk’ibi byo gukangurira urubyiruko gukora ibyiza, kuko ahagana mu mezi ya Nyakanga na Kanama amatorero nka ADEPR Ruhina na ADEPR Kiyumba yo mu Karere ka Muhanga bari bari mu biterane nk’ibi ariko bwo bibanda ku kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Ibi kandi bihuza neza neza n’ibyo Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko amadini n’amatorero yo mu Rwanda yakora.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023, mu Karere ka Huye, mu giterane k’irobanurwa n’iyicazwa ku ntebe ry’Umwepisikopi mukuru w’itorero rya EAR Diyoseze ya Butare, Musenyeri Nshimiyimana Christophe, abanyamadini basabwe gushishikariza abakristo kwitabira gahunda za Leta.

Mm ijwi rya Guverinoma, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yasabye amadini n’amatorero gukomeza gufasha Leta mu gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, irimo ko abana bose biga, kugira isuku, gukora cyane, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abanyantege nke, kurwanya ubuzererezi, inda ziterwa abangavu n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ni mu gihe Leta yifuza ko ahari paruwase n’ahari ikanisa haba isoko y’iterambere ku baturage b’Imana bahaturiye, abo Leta, amadini n’amatorero bashinzwe nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yabivuze.

ADEPR ikomeje gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya Leta kandi igitangaje ni uko yahereye kera, na mbere yuko iri jambo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu arivuga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.