× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abagore 5 b’ibyamamare muri Gospel batakibarizwa mu Rwanda bakaba bakumbuwe bikomeye!

Category: Rwanda Diaspora  »  1 month ago »  Pastor Rugamba Erneste

Abagore 5 b'ibyamamare muri Gospel batakibarizwa mu Rwanda bakaba bakumbuwe bikomeye!

Iyo usubije amaso inyuma mu bihe byahise, ntushobora kwirengagiza uruhare rukomeye abagore b’abaririmbyi bakoreye umurimo w’Imana mu Rwanda bagize. Uru ni urutonde rw’abagore 5 batakibarizwa mu Rwanda bakumbuwe n’abakunzi b’indirimbo z’Imana

Aba bamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza kandi ziramya Imana, babera benshi isoko y’ihumure n’icyizere. Indirimbo zabo zari nk’imiti ikiza imitima y’abababaye, zikongera ibyiringiro ku baguwe nabi n’ibigeragezo by’ubuzima bwa buri munsi.

Nubwo ubu batakibarizwa mu Gihugu, abakunzi babo baracyabanyotewe, baracyabibuka nk’abashumba b’imitima yabo n’abanyamurava mu murimo w’Imana.

Aba bagore uko ari batanu, uretse kuba barasize izina rikomeye, bahuriye ku bikorwa by’ubutwari n’umusanzu ukomeye batanze mu iterambere rya Gospel Music mu Rwanda.

Bahumurije benshi, barabakomeza, kandi baruhura imitima myinshi. N’ubwo ubu batuye hanze, imbuto bateye mu mitima y’Abanyarwanda ziracyera neza.

1. Kabaganza Lilliane

Kabaganza Lilliane ni umwe mu banyabigwi mu muziki wa Gospel w’u Rwanda kuva mu myaka ya za 1999.

Yamenyekanye cyane muri Korali Rehoboth yo muri Restoration Church Kimisagara, aho yayoboraga indirimbo zifite ubuhanga kandi ziganjemo umwuka w’amasengesho ku buryo benshi bamubonagamo impano idasanzwe.

Indirimbo nka “Bakundwa Turi Abana b’Imana” zatumaga abitabiriye amateraniro bumva ijuru ryegereye isi. Nyuma yaho, yafashe icyemezo cyo kuririmba ku giti cye, aba umwe mu bagore ba mbere bagerageje gutangira umuziki wigenga wa Gospel, icyo gihe kikaba cyari ikigeragezo gikomeye.

Yaje gukora umuzingo w’indirimbo zirimo “Nzasanganira Yesu” na “Mbeshwaho no Kwizera Yesu.” Ubu abarizwa muri Nairobi, aho akomeje umurimo w’Imana, ariko abakunzi be bo mu Rwanda baracyanyotewe n’ijwi rye.

2. Uzamukunda Gorthe (Mama Gospel)

Uzamukunda Gorthe, uzwi cyane nka Gogo cyangwa Mama Gospel, na we abarizwa muri Kenya.

Ni umwe mu baririmbyi bahumurije imitima myinshi mu Rwanda. Indirimbo ze nka “Mfite Umukunzi Wanjye Unkunda Cyane” na “Amarembo Yawe Ntazugarirwa” zari zifite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza abayoboke.

Yamenyekanye kandi kubera imyambarire ye yihariye, yakundaga kwigana imideli ya Bazulu bo muri Afurika y’Epfo, ituma agaragara nk’umubyeyi w’inyangamugayo kandi ugira umwimerere.

3. Imanishimwe Stella

Imanishimwe Stella, ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu batari bake bibukirwa ku ndirimbo zifite ubuhanga bwo hejuru.

Indirimbo ye “Ni Jye wa Mugore” yatumye benshi barira, abandi babona uko basubira ku Mana. Hari n’izindi nka “Utakurusha Gusenga Ntakagutere Ubwoba.”

Uretse kuba umuririmbyi, Stella yabaye umwarimukazi w’intangarugero, ndetse ahabwa ibihembo birimo moto nk’ishimwe ry’umurava mu kazi ke. Ubu akorera umurimo w’Imana muri diaspora, ariko abakunzi be baracyibaza igihe azagarukira mu Gihugu.

4. Muhindo Geraldine

Muhindo Geraldine, ubu uba muri Canada, afite ijwi rikomeye kandi rihagaze neza ku buryo benshi bamwibuka nk’umuhanzikazi w’ijwi riremereye.

Yigeze guhura n’akaga ubwo korali yabagamo yamwirukanaga ivuga ko adafite impano, ariko Imana yaje kumwereka ko ibitekerezo by’abantu bitabuza imigisha yayo gusohozwa.

Indirimbo ze zirimo amagambo nka “Ni nde wari wabona ku gasozi intumbi y’inyoni ngo nuko yishwe n’inzara” na “Guhiga umuhigo ntuwuhigure” ziri mu zahumurije benshi. Ubu abarizwa muri Canada, ariko ijwi rye riracyumva mu mitima y’abakunzi be.

5. Umurerwa Olive

Umurerwa Olive, ubarizwa mu gihugu cy’u Bubirigi, ni umugore wahuje ubuhamya n’impano. Nyuma yo kubura umugabo we bashyingiranywe bakiri mu kwezi kwa buki, yaje kwisunga Imana maze atangira kuririmba nk’uburyo bwo kuvura ibikomere bye.

Indirimbo ye “Nshingira Amabuye Nkandagireho” ndetse na “Dawidi Atambira Imana” zatumye benshi bihana, abandi bakira ubugingo bushya. Umurerwa Olive yabaye ikitegererezo cy’abapfakazi n’abanyabyago, agaragaza ko n’ibyago bishobora kuvamo umugisha.

Aba bagore batanu baranzwe no gukunda Imana, kurangwa n’ubutwari, no kwitanga ku nyungu z’abakunda Gospel mu Rwanda. Nubwo ubu batuye mu bindi bihugu, ijwi ryabo, ubutumwa bwabo n’inganzo yabo biracyari mu mitima y’Abanyarwanda. Bahaye isura nshya umuziki wa Gospel, banabera urugero abari n’abategarugori batinyuka gukora umuziki w’Imana.

Nta gushidikanya ko abahanzi b’iki gihe barimo kuiririmbira mu nzira zatunganyijwe n’aba bagore, kuko ari bo batanze urugero rw’uko indirimbo ishobora kuba umuti, ubuhamya, n’ubutumwa bwo gukiza. Uko imisozi y’u Rwanda igikoma amajwi y’indirimbo zabo, ni ko imitima ikomeza kubanyoterwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.