× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abahamya ba Yehova basohoye filime ya Yesu itandukanye n’izabayeho mu mateka zose

Category: Amakuru  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abahamya ba Yehova basohoye filime ya Yesu itandukanye n'izabayeho mu mateka zose

Muri uyu mwaka wa 2024, Abahamya ba Yehova bashyize hanze filime ya Yesu itandukanye n’iziriho zose, ikaba igenda yerekanwa mu byiciro.

Iyi filime ntirashyirwa ku rubuga rwabo (application) rwa JW Library kuko gahunda yo kubanza kuyerekana itararangira. Iyo gahunda iri gukorwa mu makoraniro y’iminsi itatu aba buri mwaka, ahagana mu Mpeshyi (Summer), agenda aba muri buri gace, aho Abahamya ba Yehova bo mu matorero agera/arenga kuri 20 bahurira hamwe.

Iyi filime ya Yesu yasohotse itandukanye n’iziriho zose ifite umutwe uvuga ngo ’Ubutumwa Bwiza Bwerekeye Yesu’, ikaba iri mu byiciro 18. Muri uyu mwaka wa 2024 hasohotse ibice bibiri gusa byo mu cyiciro cya mbere. Zizakomeza gusohoka buri mwaka, muri ibyo bihe by’amakoraniro y’iminsi itatu aba mu Mpeshyi ya buri mwaka.

Mu gice cya mbere cy’icyiciro cya mbere, havugwamo ubuzima bw’iremwa ry’isi n’ibiyiriho, kuko Jambo yahozeho kandi akaba yari umukozi w’umuhanga. Uwo Jambo ni Yesu wafashije Imana kurema ibiriho byose.

Itangira haremwa ibyaremwe mu minsi itandatu y’irema, ni ukuvuga umucyo, ibyatsi, inyamaswa n’abantu. Igaragaza uko Eva yashutswe n’inzoka (Satani) akarya ku rubuto, hanyuma akaza guhaho Adamu wari umugabo we.

Ikomeza ivuga ku buzima bwa Zakariya na Elizabeti batagiraga urubyaro. Malayika amaze kubonekera Zakariya yarashidikanyije, ntiyizera ko Elizabeti wari ugeze mu za bukuru yari kubyara. Muri filime biba bigaragara uko yahindutse ikiragi, akongera kuvuga Yohani wabaye Umubatiza agize iminsi umunani yo kwitwa izina no gukebwa.

Igice cya mbere cy’icyiciro cya mbere kirangira Yozefu wari wabanje kwanga kubana na Mariya wari utwite abanye na we nyuma yo kubonekerwa na Gaburiyeli, Malayika watumwe n’Imana, akamubwira ko inda atwite ari iy’umwuka wera.

Amakoraniro yo mu Rwanda narangira muri iyi Mpeshyi, abantu bazaba bashobora gukura ibice bibiri byo mu cyiciro cya mbere bya filime ya Yesu yakozwe n’Abahamya ba Yehova ifite umutwe uvuga ngo ’Ubutumwa Bwiza Bwerekeye Yesu’ kuri JW Library (application) no kuri jw.org/rw (website).

Abahamya ba Yehova bari basanzwe bafite filime ivuga ku buzima bwa Yesu mu ncamake. Yitwa ’Mumenye Mudashidikanya ko Yamugize Umwami na Kristo, ikaba yarasohotse mu wa 2017, na bwo mu makoraniro y’iminsi itatu.

Abahamya ba Yehova basanzwe basohora filime zigaragaza neza uko abantu ba kera bavugwa muri Bibiliya babayeho. Bashyize hanze izivuga kuri Mise, Yosuwa, Yesu, Hezekiya, Yosiya, Daniyeli, Nehemiya, Timoteyo n’abandi.

Bakora kandi na filime zivuga ku buzima busanzwe bw’Umukristo muri iki gihe, ariko inyinshi zikagirana isano n’abantu bavugwa muri Bibiliya, urugero nk’ivuga ngo Mwigane Umugore wa Loti, Umwana w’Ikirara Agaruka n’izindi.

Izi filime zose hamwe n’utundi tuvidewo twabo tuboneka ku mbuga zabo, kuri application ya JW Library no kuri website yabo ya jw.org/rw.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.