× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abahanuzi 4 mu Rwanda tutazakumbura tutanakwifuza kongera guha umwanya wacu

Category: Opinion  »  October 2022 »  Nelson Mucyo

Abahanuzi 4 mu Rwanda tutazakumbura tutanakwifuza kongera guha umwanya wacu

Ijambo umuhanuzi ryahahamuye abantu mu gihe gisa nk’iki, ariko kubasonukiwe icyo Bibiliya ivuga ku bahanuzi ntabwo ari ikintu gikanganye kuri bo.

Abakijijwe vuba kandi bagakira agakiza ku birenge by’umuhanuzi, hari ukuntu usanga bagorwa ndetse bagahenemberera mu byiyumviro n’amarangamutima y’uwabigishije inzira y’agakiza aho gukurikira inzira Bibiliya idusaba kunyuramo.

Abamaze igihe mu gakiza bo usanga basa n’abacanye ku maso aho ubona asa n’umuntu ufite amakenga ariko hakaba n’aho birangiye nawe bamugaritse hasi kandi wabonaga aciye akenge mu byagakiza.

Mu Rwanda hari bamwe mu bahanuzi tutazakumbura

1.Umuhanuzi uvugira mu iteraniro ati ’ibyawe ndabona bikomeye baguhe rendevu uzaze mu biro kandi baguhe ibahasha uzazane imbuto cyangwa igitambo’

Iyi ni kata ikomeye cyane isa no kuvuga ngo nzaguhanurira ubanje kumpa akantu mbese ikiguzi cyangwa mpa nguhe. Benshi mu bahabwa izo rendevu baba bamaze kubacishamo ijisho, bazi za sitati zabo, aho batuye, inzu batuyemo, imodoka bajemo, imirimo bakora cyangwa ama titire yabo bashakanye. Uyu muhanuzi ukoresha aya mayeri wowe wamukumbura ?

2. Umuhanuzi uguhanurira yarangiza akavuga ngo wowe ndaguhanurira ariko urandya nta ituro ryawe nzi

Dukunze kubona utu video twa Tiktok bamwe mu bahanuzi batonganya abakirisito mu iteraniro rigari, mu mvugo zo kwishyongora basa n’abasaba ituro ku gahato, urugero uvuga ati ’maze imyaka nkuhanurira ariko sindabona n’ituro ryawe cyangwa n’iryo nabonye ni agasenda’.

Bene uyu muhanuzi usaba ituro ukamuha agasenda siba bandi bahita bakubwira ngo mbonye inzu yawe ishya ikongoboka ariko mbona hari abantu bayisohokamo bisobanura ngo ibyanyu biragashya nta kibavaho ati ariko nibishya mwe muzagumane ubuzima. Bene uyu muhanuzi wowe wamukumbura ?

3. Umuhanuzi usengera umuntu indwara akamutegeka kugurira amazi cyangwa amavuta ku rusengero, kandi agacupa kagura 400Frw akagashyira ku 2000Frw maze akavuga ngo ugure menshi amwe uzayanywa andi uyakarabe andi uyatekeshe.

Imvugo isa n’iyi dukunda kuyumvana abahanuzi biyita ko ari ibikomerezwa mbese basa n’abanyamabanga bihariye b’Imana.

Bamwe bakunda kuvuga ngo Imana imbwiye kuguhumanura kuko baguhumanye bityo baguhe amazi nasengeye uzayakarabe kandi uyatekeshe ibiryo, andi uyanywe. Wibuke kugura menshi uranyumva? Nk’uwo wamukumbura?.

4. Umuhanuzi ukoresha ingero za Bibiliya mu kwiba no guhenembeza abantu

Muri Nigeria hari umuhanuzi witwa Morgan wagiye mu gace kabamo indaya azisomera icyanditswe aho Yesu yasize amavuta ibirenge bya maraya akongeraho ngo burya uyu muraya yaje gushimira Yesu amafaranga amubanye make aha yesu icyo afite.

Mu Rwanda bakunze kuvuga ngo wowe ukeneye delivuranse uzansange ku biro ngusige amavuta ubundi nkudelivure, hacaho igihe tukazumva inkuru ati burya yantegetse ngo kugira ndelivurike neza nkuremo imyenda muhe birarangira mbohotse kandi atazi ko ari bwo amubohera mu buhenembere. Nk’uwo wamukumbura ?

Ngayo ng’uko abo bahanuzi bamwe na bamwe batubereye. Ibi ntibisobanura ko abahanuzi b’ukuri batakiriho ahubwo ab’ibinyoma ni bo bagwiriye kandi imbuto z’imirimo yabo zamaze kuba umugayo ndetse n’inda zabo zimaze kwaguka.

Abahanuzi bene nk’abo bagira inzozi zo gutunga imodoka zihenze batavunikiye, bagatura mu mazu y’imitamenwa batakozeho n’ikiyedi, bakagira amakonti abyibushye, yewe bakarengwa bakarota no kurongora abagore b’abandi.

Njye sinzabakumbura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.