× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristo Gatolika mu Rwanda baragabanutse, Karidinali Kambanda yahishuye uburyo buzabafasha kubona abayoboke

Category: Ministry  »  April 2023 »  Sarah Umutoni

Abakristo Gatolika mu Rwanda baragabanutse, Karidinali Kambanda yahishuye uburyo buzabafasha kubona abayoboke

Mu myaka 10 ishize abakristo Gatolika mu Rwanda baragabanyutse, ariko hizwe uburyo buzafasha Kiliziya Gatorika mu Rwanda kubona abakristo bashya nk’uko byatangajwe na Antoine Karidinari Kambanda.

Nk’uko Paradise.rw ibicyesha Radio Mariya Rwanda, "Mu myaka 10 ishize umubare w’Abakristu Gatolika wavuye kuri 44% ugera kuri 39,9%. Karidinali Kambanda avuga ko kimwe mu byihutirwa bagiye gukora ko ari ukuvugurura iyogezabutumwa bakagera no kuri buri rugo".

Antoine Karidinari Kambanda yabwiye abanyamakuru ko atari mu Rwanda gusa, ahubwo ko n’ahandi hanyuranye muri Afrika ndetse n’ibindi bice by’isi, abakristo Gatolika baragabanutse. Yavuze ko ariyo mpamvu gahunda ya Kiliziya ubungubu ari "ukuvugurura iyogezabutumwa".

Arikiyepisikopi wa Kigali Antoni Karidinali Kambanda akaba Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yagize ati "Gahunda ni ukuvugurura iyogezabutumwa kugira ngo tujyane n’igihe, tujyane n’ibyo abantu bakeneye muri iki gihe".

Mu Rwanda rero ingamba dufite mbere na mbere ni ukwita ku muryango, umwana avuka mu muryango, urubyiruko rutaha mu muryango, umugabo n’umugore, nta muntu udataha mu rugo. Niyo mpamvu urugo ari yo Kiliziya y’ibanze. Iyogezabuumwa niho rihera.

Kandi iyi rikozwe neza mu rugo, rituma wa mubare aho kugabanuka, wiyomgera. Nizo ngamba dufite rero ku buryo dufite Diyoseze zimwe na zimwe zatangiye, kumanuka tukarenga imiryango remezo tukagera no ku ngo, urugo ku rundi".

Yakomeje abwira abanyamakuru ko bizatanga umusaruro kuko byagaragaye mu gihe cya ’Guma mu rugo’ aho ubutumwa bwiza bwavugirwaga mu ngo. Ikindi bazashyiramo imbaraga ni uburezi kuko "iyo umuntu ashaka gutegura ejo heza, ategura abato".

Ati "Turimo turashyira imbaraga mu burezi bufite ireme. Ni uburezi buba burimo n’Iyobokamana, butuma abato bakura mu kwemera. Kwita ku iyogezabutumwa ry’abana kuko ubusanzwe abana bakunda Imana, bityo bakaba bakeneye kwitabwaho kugira ngo batozwe gukunda Imana, kuyubaha, kuyizera no kuyiragiza".

UBWO ANTOINE KARIDINALI KAMBANDA YAGANIRAGA N’ABANYAMAKURU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.