× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kugira neza byamuhuje na Perezida: Abakristo dukwiye gufasha abanyantege nke aho kubahungabanya

Category: Amakuru  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Kugira neza byamuhuje na Perezida: Abakristo dukwiye gufasha abanyantege nke aho kubahungabanya

Umusore w’imyaka 24 w’umugatorika ari kuririmbwa hose nk’Intwari nyuma yo gutabara abana basagariwe n’umugizi wa nabi w’umunyasiriya mu Bufaransa, ubwo bari ahantu hemewe gutemberera hazwi nka Park mu ndimi z’amahanga.

Uyu musore witwa Henri ubwo yavuganaga na Cnews yagize ati; "Simpamya ko kugenda kwanjye muri park byari uko, gusa ni umugambi w’Imana kuko na mbere nari nahuye n’uriya mugabo, sinamenya ibye, sinabyitayeho kuko nari nerekeje ku Kiliziya,’’.

Yakomeje agira ati; ‘’Ubwo nabonaga yatatse abo bana, nafashe ingamba yo kumurwanya, yari afite icyuma, njye nta ntwaro nari mfite, usibye igikapu cyanjye nakoresheje nikingira’’.

Uyu musore wamamaye hose mu Bufaransa kubera igikorwa cy’ubutwari yakoze, yaje no guhura na Perezida Macro w’ u Bufaransa nawe amushimira ku bw’igikorwa cyiza yakoze.

Ukekwaho icyo cyaha byagaragaye ko yari umukristu kuko yari yambaye n’umukufi uriho umusaraba, gusa Henri we agakomeza avuga ko bidakwiye ko umukristo wa nyawe yagirira nabi abanyantege nke.

Yagize ati; "Abakristo aho ari hose bakwiye mu gihugu tugomba gusigasira ubutumwa, bwo gufasha abanyantege nke, abatishoboye, abapfakazi n’impfubyi. Rero nk’umukristu yakabaye abyumva kuba atabyumva uko sinzi, hari umwuka mubi wari wamuteye uko biri kose’’.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.