× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urupfu rwo mu minsi y’imperuka rutugeze habi: Umuturage wo kuri Base nyuma y’impanuka yahabereye

Category: Amakuru  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Urupfu rwo mu minsi y'imperuka rutugeze habi: Umuturage wo kuri Base nyuma y'impanuka yahabereye

kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 habaye impanuka idasanzwe, ibitaro bya Nemba bikaba byatangaje ko yahitanye abantu babiri, umwe akaburirwa irengero abandi batatu bagashyirwa mu bitaro bya Nemba biherereye mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni impanuka idasanzwe yakozwe n’Imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Busogo (UR-Busogo), ubwo yavaga mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru yerekeza mu Mujyi wa Kigali, abantu batatu bahita bahasiga ubuzima, uretse ko umwe we muri abo batatu ataraboneka, abandi batatu bagakomereka nk’uko amakuru aturukayo abivuga.

Iyo mpanuka yabaye ahagana saa cyenda n’iminota 20 (15h20), ubwo iyo modoka yageraga kuri Base, ikagonga umunyamaguru wagendaga iruhande, igakomeza ikagonga igare ndetse na yo ikarenga umuhanda, igakomeza igwa mu mugezi wa Base.

Mu nkuru dukesha Imihigo.club, muri abo babiri (batatu ariko umwe ataraboneka) bapfuye, harimo n’umushoferi wayo wahise ahasiga ubuzima.

Paradise yavuganye n’umwe mu bari bari ahabereye impanuka, Byiringiro Pacifique akaba ari umunyonzi uri mu bahuruye bajya kureba ibibaye, avuga ko iyi ari imperuka iri kutugera amajanja.

Kuri terefone ubwo yavuganaga n’umunyamakuru kuri uyu wa mbere, yagize ati: “Ntabeshye, baravuga ngo tugeze mu minsi ya nyuma, ariko ibyo nabonye byatumye mbona ko iyi minsi y’imperuka itugeze habi.”

Byiringiro Pacifique usanzwe ari umunyonzi utuye muri Base ariko akaba yari amaze igihe atari muri aka kazi kubera uburwayi yavuze ko yari yagiye mu muhanda asa n’uwitemberera ku kagare ke ngo yumve ko yakize yashobora kunyonga.

Atarabona n’umuntu umwe wo gutwara ni bwo yahise yumva ko impanuka ibaye agakurikira abandi bakajya gushungera. Yasoje avuga ati: “Ndakurahiye sinzasubira gutwara igare.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.