Itsinda ry’Abanyamerika ryitwa Christian Solidarity Worldwide ryatangaje ko mu bitero byinshi byibasiye ahantu bagiye gusenga muri Sudani, nk’igitero giherutse abantu bitwaje imbunda bararashe abagiye gusenga mbere yo gusahura itorero rya Coptique mu mpera z’icyumweru gishize.
Ku wa gatandatu ushize, abantu batandatu bagabye igitero bari mu modoka maze barasa ku bantu bane bari barikwinjira mu rusengero barimo umushumba Arsenius n’umuhungu we, ku rusengero rwa Al-Masalma Coptic i Omdurman, nk’uko Christian solidarity wordwide yabitangaje, yongeraho ko umuzamu w’iryo torero yatewe icyumambere yuko abasahura basahura urusengero.
Abakomeretse ngo bakize nyuma yo kuvurirwa mu kigo cy’ubuvuzi cyigenga. Kugera ku bitaro binini byo muri ako karere byo byarikugorana kuko byahagaritswe kubera ko hahoze hitwa umutwe waba Janjaweed witwaje intwaro.
Mbere, ku ya 3 Gicurasi, ibintu nk’ibyo byabereye mu rusengero rwa Coptic i Khartoum y’Amajyaruguru. Hagati aho, imisigiti ntiyarokotse iryo ihohoterwa rikabije, aho umusigiti wa Al Zareeba uri i El Geneina, mu burengerazuba bwa Darfur, wateweho igisasu ku cyumweru gishize. Muri ako gace, hagaragaye imirwano ikaze cyane, hapfuye abantu 280 n’abakomeretse barenga 160 hagati ya 12-13 Gicurasi, nk’uko byatangajwe na komite y’ubumwe bw’abakozi ba Sudani.
Raporo ivuga kandi ko ibisasu byaturikiye ku misigiti ya Alazhari na Burri Al Daraisa muri Khartoum, bikaba byarahitanye abantu benshi.
Imitwe ihanganye na guverinoma ya gisirikare ya Sudani - Ingabo z’igihugu cya Sudani n’ingabo z’abatabazi - zagize uruhare mu ntambara yitwaje intwaro yabaye kuva ku ya 15 Mata. Amakimbirane yabaye menshi hirya no hino ku murwa mukuru, Khartoum, no mu karere ka Darfur aho ubukubona harumutuzo muriyo migi bigoranye. Mugihe imirwano ikomeje, abapfuye bahitanywe nayo bakomeje kwiyongera. Imirwano yahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku 1.000 ndetse inakomeretsa abandi ibihumbi.
Nk’uko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza ngo abantu bagera ku 200.000 bahunze Sudani, abandi 700.000 bavanywe mu byabo.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gikomeje kwiyongera, akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu kaguye manda y’impuguke yagenwe ya Komiseri Mukuru w’uburenganzira bwa muntu muri Sudani mu cyumweru gishize. Amabwiriza yongerewe imbaraga akubiyemo isuzuma ryuzuye hamwe n’inyandiko nibimenyetso simusiga byerekana ko ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryaturutse ku butegetsi bwa gisirikare bwo ku ya 25 Ukwakira 2021.
Kuri uwo munsi, abahagarariye Sudan armed force (SAF) na Rapid support force (RSF) biyemeje kurengera abaturage ba Sudani, bashyira Imukono ku Itangazo ry’imihigo i Jeddah, muri Arabiya Sawudite. Aya masezerano akubiyemo ingingo zerekeye itangwa ry’imfashanyo z’ubutabazi mu buryo bwizewe, kugarura serivisi z’ingenzi, kuvana ingabo mu bitaro no guhambwa icyubahiro ku bapfuye bazize imvururu zimaze igihe kitari gito muricyo gihugu .