Mu gitondo cy’uyu wa Mbere ku masaha y’i Kigali ni bwo hamenyekanye urupfu rw’umugabo witwa Mahinga wari utuye ku mugabane wa Amerika.
Iyi nkuru y’incamugongo yafashavuje abaramyi cyane cyane Abanyabyinshi - ubwoko bwa Nyakwigendera. Mahinga yari atuye mu gihugu cya Canada, inshuro nyinshi akaba yakundaga kuza mu Rwanda aje gusura umuryango we wiganjemo ibyamamare mu muziki wa Gospel.
Umwe mu bo mu muryango wa Nyakwigendera, yabwiye Paradise.rw ko bashavujwe cyane n’urupfu rwa Mahinga kuko yari umugabo udasanzwe, wakundaga abantu cyane no gushyigikira umurimo w’Imana harimo gufata ukuboko impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uwaganiriye na Paradise, usanzwe ari mwenewabo wa Diane na Tresor bo muri Zebedayo Family aho umubyeyi wabo Zebedayo avukana na Se [Papa wabo ni Data wacu], yavuze ko Mahinga avuka mu gisekuru cy’Abanyabyinshi, akaba yari Umuhizi w’Abanyabyinshi.
Ati "Abanyamulenge bagira ikintu bita Amoko cyangwa Ibirara mu Kinyamulenge. Rero uwo muhungu yari Umunyebwinshi, avuka mu gisekuru cy’Abanyabyinshi, avuka muri ba sogokuru bitwa ba Muhizi, yari Umuhizi w’umunyabyinshi". Yavuze ko yafataga Mahinga nk’umuvandimwe we kuko "Ba Sogokuru bacu baravukana".
Ingabire Heureuse, umuramyi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yandikanye akababaro ko "Kumva ko utakiriho byangoye Uncle. Nkwifurije kuzuka kwera. Ndagushimiye kuri byose wankoreye nzahora mbizirikana. Warakoze kunkunda ukabimbwira ukabishyira no mu bikorwa".
Yakomeje avuga ko yamushyigikiraga mu muziki we ati "Plan zos wambwiye gukora nzazikora nanagushimira ko buri gihe nakoraga indirimbo ukambwira ko ari nziza. ..Nyangabire aragukunda kandi azahora agukunda buri munsi".
Diane Nyirashimwe nawe yagaragaje ko ababajwe cyane na Mahinda. Ati Mahi, ubuse koko Mana we,.wari inshuti yanjye y’abavandimwe wanjye, wankundiraga Mama, ubwo waherukaga i Kigali waramusuye ndanezerwa, ugiye ntagushimiye nk’uko nabyifuzaga ariko nta kundi aho ugiye ni heza, ntagushidikanya ijuru warigezemo kuko wararikoreye".
Tresor Ndayishimiye yavuze ko yabuze icyo avuga. Yanditse kuri WhatsApp ati "Tonton w’abana banjye, nabuze icyo mvuga ni ukuri, ubu se unsize he unsigiye nde? Ubu se mvuge ko wari Data?" Yavuze ko yamukoreye ibyo Se Sebedayo atamukoreye, asaba Se kwakira Mahinga.
Tresor yavuze ko yafataga Mahinga nk’umubyeyi we Zebedayo witabye Imana mu myaka kera. Aragira ati "Zebedayo wanjye uransize, ubu se ni nde uzagusimbura Papa, ariko Mana nkomeza ni ukuri. Yesu ni wowe utwaye Mahinga, unkomereze umutima pe".
Si aba gusa mu byamamare muri Gospel bababajwe n’urupfu rwa Mahinga ahubwo umuryango wa Gospel muri rusange uri mu gahinda kenshi. Abandi bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rw’uyu mugabo, harimo; Tumaini Byinshi, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Freddy Don, n’abandi.
Imana ihe Mahinga iruhuko ridashira
RIP, Inshuti mukomeze kwihangana