Muri Gospel bavuga ko abaririmbyi babyariye rimwe iyo basohoreye indirimbo umunsi umwe. Kuri uyu wa 06 le 16/09/2023 Bosco Nshuti ndetse na Uwitonze Clementine (Tonzi) bahaye abakunzi babo integuza z’indirimbo nshya (Coming soon) zikaba zizasohoka vuba.
Ku ikubitiro, ahagana saa 11:32 AM, Bosco Nshuti yatanze ifoto iteguza indirimbo yise "Numvise". Ni indirimbo ateganya gusohora mu gihe cya vuba. Ni nyuma yo kwibaruka imfura ye dore ko we n’umukunzi we Vanessa baherutse kwibaruka imfura bise "Ihirwe Nshuti Palti". Ni indirimbo ije nyuma yo gusohora "Yanyuzeho" ndetse no gukorera live recording indirimbo "Ni muri Yesu".
Abantu benshi bagize amashyushyu yo kwibaza bati: "Ese iyi ndirimbo "NUMVISE" yaba ifitanye isano no kwibaruka imfura, cyangwa hari ubundi butumwa bwihariye Bosco Nshuti ashaka gutanga?". Abandi bibazaga ko wenda yari gusohora indirimbo yitwa "Imana Niyo Nshuti", ashimira Imana ko mu muryango we havutse undi Nshuti!!!Bene amatsiko, ngiyi indirimbo!
Ntibyasabye amadakika menshi kuko ahagana saa 12h39, Uwitonze Clementine (Tonzi) yahise atanga integuza y’Indirimbo "IGIKUTA". Ni ifoto yavugishije benshi dore ko hari n’abavugaga ko iri zina ritamenyerewe muri Gospel aho bamwe bibazaga bati "Ese ni urukuta rw’inzu ashaka kuvuga? Ese ni Kristo ashaka kugereranya n’urukuta?" Ibyo byatumye benshi mu babonye iyi foto bagira amatsiko yo kuzabona iyi ndirimbo.
Tonzi agiye gusohora iyi ndirimbo nyuma y’ibyumweru 4 asohoye indirimbo yise "Azaza kugufasha", bikaba bivuze ko agiye kubyara indahekana nk’uko babyita iyo umuririmbyi asohoye indirimbo zirenze 1 mu kwezi kumwe. Ibi bikaba bigaragaza ko uyu mubyeyi akomeje gufatwa nk’umusozi "Bandebereho" bitewe no gukorana imbaraga no kuba icyitegerezo cya benshi mu baririmbyi.
Ese koko izi ndirimbo zizasohokera rimwe nk’uko benshi bakomeje kubyibaza bashingiye ku kuba ba nyirazo basohoreye rimwe integuza zazo?. Nka Paradise.rw tubijeje ko tuzaba aba mbere mu kubagezaho izi ndirimbo zuje ubuhanga kandi z’abahanzi b’ibikomerezwa muri Gospel.
Tonzi yateguje indirimbo nshya yise "Igikuta"
Bosco Nshuti yateguje indirimbo nshya "Numvise"