× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amafoto ya Meddy, Adrien Misigaro, Bruce Melodie na Coach Gaël yatumye The Ben yibasirwa

Category: Entertainment  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amafoto ya Meddy, Adrien Misigaro, Bruce Melodie na Coach Gaël yatumye The Ben yibasirwa

Ku itariki 8/12/2023 Meddy yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe na Adrien Misigaro, umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umugore wa Meddy, yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo avuga ko umuriro ugiye gusohoka (That fire that is about drop).

Yavuze umuriro ashaka gusobanura indirimbo nziza, itwika. Na Coach Gaël yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho iyo foto arangije avuga ko adashoboye gutegereza (I can’t wait brothers).

Ibi byose byari ibyo kumvikanisha ko hagati ya Meddy na Adrien Misigaro, bombi bari mu cyerekezo kimwe cyo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gukorana indirimbo.

Si ubwa mbere baba bakoranye kuko aba bagabo babaye inshuti kera, bakoranye indirimbo yagize uruhare mu kwamamara cyane kwa Adrien Misigaro, indirimbo yitwa Ntacyo Nzaba.

Hari hashize igihe gito cyane hari gucicikana ifoto ya Meddy, Bruce Melodie na Coach Gaël na yo yavugishije benshi, bibaza niba ari ikimenyetso cy’uko Meddy uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (avuye mu z’Isi nubwo yanyuzagamo akaririmba izo kuramya no guhimbaza Imana, ariko atari cyo kerekezo) agiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie uririmba indirimbo z’Isi, akavangamo n’uturirimbo two guhimbaza Imana urugero nka Urabinyegeza (Urabimpisha) mu Kirundi, nyuma yo kuva mu gihome.

Ibi byose, iby’aya mafoto agaragaza ko hashobora kuba hagiye gusohoka indirimbo hagati ya Meddy na Adrien Misigaro cyangwa hagati ye na Bruce Melodie, nubwo ba nyirubwite batagize icyo babivugaho, abitwa abasesenguzi bavuga ko bakurikiranira amakuru hafi, bavuze ko ibi byose Meddy ari kubyikoresha kugira ngo yereke The Ben, inshuti ye bakoranye byinshi, ko atazaboneka mu bukwe bwe.

Umwe muri bo witwa Kasuku wiyita umwami w’abagore, yavuze ko Meddy na Adrien Misigaro bigira inshuti za The Ben kandi bamuryarya kuko ngo batazaza mu bukwe bwe buzaba ku itariki 15 Ukuboza uyu mwaka, mu birori byo gusaba no gukwa ndetse no mu bukwe nyirizina buzaba kuri 23 Ukuboza 2023, mu birori byo gusezerana imbere y’Imana.

Abandi bari kuvuga ko Meddy na Bruce Melodie bazaba bari kumwe muri iyo minsi, cyane ko Bruce Melodie azaba ari mu bitaramo ku mugabane wa Amerika mu gihe ubukwe bwa The Ben buzaba buri kuba. Ibi rero biri guhuzwa n’uko we na Meddy bazaba bari mu bikorwa byo gukora indirimbo, bigatuma Meddy ataza.

Ariko, ibi byose ni ibihuha bidafite ishingiro, kuko muri abo bitwa abasesenguzi, nta n’umwe wigeze aganira na Meddy ngo abe ari we ubimwibwirira. Nta muntu wigeze aganira na Adrien Misigaro, Bruce Melodie cyangwa na Coach Gaël ngo bamwibwirire ko indirimbo zishobora gusohoka cyangwa kudasohoka, zizatuma Meddy adataha ubukwe bwa The Ben.

Meddy na The Ben ni abagabo bahereye kera bikundira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nubwo baririmbaga izo bita iz’Isi.
Indirimbo The Ben yavuze ko akunda ni Ndaje yakoreye kuramya no guhimbaza Imana, yirengagije izindi zanatumye amenyekana.

Ni mu gihe kandi nk’uko yabitangaje, yatangiye amasengesho yo kwiyiriza, asengera ubukwe bwe. Ikindi, mu bukwe bwe nta nzoga zisembuye zizaba zirimo. Ibi ni ibigaragaza uko akunda Imana ku ruhande rwe.

Meddy we yareruye avuga ko ari zo azajya aririmba gusa. Mbere yari yarakoze nyinshi zirimo iyitwa Holy Spirit yakoreye kuramya no guhimbaza, iyo yakoranye na Adrien Misigaro, ndetse n’iyo aheruka gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2023 yitwa Grateful.

The Ben yatashye ubukwe bwa Meddy kandi anabaririmbira indirimbo. Byaba bitangaje Meddy adatashye ubu bukwe bwa The Ben.

Ni ibisanzwe ko ibihuha bivugwa ari byinshi cyane cyane mu gihe abahanzi b’ibyamamare bakoze akantu kakajya ku mugaragaro.

Ibi rero ntibitangaje, igitangaje ni uko Paradise.rw izaba iri hafi kugira ngo imenyeshe abakunzi bayo amakuru atarimo ibihuha no gushidikanya.

Adrien Misigaro yongeye gukorana indirimbo na Meddy bituma The Ben yibasirwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.