× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yaretse kunywa inzoga: Abayobozi batandukanye bakomeje gushima Imana ku bwa Dr Mbonimpa

Category: Leaders  »  November 2023 »  Umusizi Niyigena Liza

Yaretse kunywa inzoga: Abayobozi batandukanye bakomeje gushima Imana ku bwa Dr Mbonimpa

Umuyobozi Mukuru wa East African University Rwanda, Prof Kabera Callixte, umaze umwaka akorana na Dr Mbonimana nk’Umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi, yavuze ko ari umuhamya w’uko Mbonimana yahindutse.

Dr Gamariel Mbonimana yeguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi. Yamuritse igitabo yise ‘Imbaraga z’Ubushishozi’, tariki 12 Ugushyingo 2023 kuri Hilltop Hotel, mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nk’uko tubikesha IGIHE, Prof Kabera Callixte, umaze umwaka akorana na Dr Mbonimana Gamariel nk’ Umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi, yagize ati “Ni ibintu bisanzwe guhura na birantega;

Ariko abafata ingamba zo guhinduka bakabivamo na nyuma yo kubivamo bagafata ingamba zo kuvuga ubuzima bwabo banyuzemo ni bake by’umwihariko buvuga ku ngeso zitari nziza zabaranze.

Benshi barabitinya ariko Dr Mbonimpa we yabihinduye igitabo kugira ngo bibe amateka azahindura isi by’umwihariko abanyarwanda. Rero Dr Mbonimpa we yifuje kuba urugero, akaba impamba nziza ku rubyiruko binyuze muri iki gitabo. Njye tumaranye umwaka ariko ndi umuhamya w’uko akagwa atakikarebaho”

Prof Nyagahene Antoine uri mu bakosoye igitabo cya Dr Mbonimana, yavuze ko kuba Dr Mbonimana yaratsikiye mu buzima, ari ibisanzwe ahubwo byari kuba bibi iyo atabivanamo isomo. Niyo mpamvu ibintu byose biberaho kutwigisha.

Ati “Umuntu ahora ahinduka, abandi batashoboye guhindukana n’ibihe ubu barashize. Umuntu aribaza agahinduka, agafata imyanzuro. Ni ibintu rero bikora bake, gufata umwanzuro ugahitamo.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko kwandika igitabo atari umurimo woroshye, by’umwihariko ku buzima bw’ibyo wanyuzemo ariko bitagenze neza.

Ati “Ni umusanzu uzafasha abazagisoma bose, haba urubyiruko n’abatari urubyiruko. Ikindi mushimira ni uko yacyanditse mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda.”

Dr Mbonimana avuga ko yatangiye kunywa inzoga bwa mbere afite imyaka 26. Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2018, amaze imyaka 12 anywa inzoga.

Yavuze ko nyuma yo guhinduka agahagarika kunywa inzoga, agiye gukomerezaho ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge akoresheje ubuhamya bwe ndetse n’ubw’abandi bazifuza gufatanya na we urwo rugendo.

Depite Mbonimana yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y’Ikirega (PhD) mu bijyanye n’imicungire y’uburezi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.