Nushaka umwite Papa w’abahanzi ba Gospel mu Rwanda nk’uko hari abamwise Bishop. Uwo ni Aime Uwimana tuvuga, ’Role model’ w’abaramyi hafi ya bose mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nabyutse nkubitana n’inkuru nziza y’uko Aime Uwimana yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Ni wowe" yakoranye n’umuhanzikazi Rachel Uwineza. Bombi ni abahanga byahamye. Ni abahanzi bafite amaraso y’uburamyi muri bo.
Mu gutangira kumva iyi ndirimbo, Aime Uwimana asaba abantu bose bakunda injyana ya Zouk kutigunga kuko yabazirikanye. Nahise mpyonda kuri ’Link, ndaryoherwa cyane, niyemeza ko izuba nirirenga abantu basoje akazi ndibukoze ikaramu muri wino nkagusaba kudacikwa n’iyi ndirimbo.
"Ni wowe ndirimba kuko uhereye cyera ntabwo abantu bigeze kumenya cyangwa kumvisha amatwi iyindi Mana igira icyo imarira uyitegereza itari wowe. Uzahora uri Imana, ndirimbo yacu n’ibyirato byacu, Shimwa" - Niko baririmba muri iyi ndirimbo y’mashusho yafatiwe muri BK Arena.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NI WOWE" YA AIME UWIMANA FT RACHEL UWINEZA