× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abumva Umuzi w’Ubuzima bakomeje gushishikazwa n’ibivugwamo-VIDEO

Category: Words of Wisdom  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abumva Umuzi w'Ubuzima bakomeje gushishikazwa n'ibivugwamo-VIDEO

Abantu bakomeje gukunda ikiganiro cyiswe Umuzi w’Ubuzima kinyura ku muyoboro wa YouTube wa Musekura Jean.

Mbere yo kugaruka ku bitekerezo byatanzweho, reka duhere kuri imwe mu nkuru zavuzwe muri icyo kiganiro cyiswe Umuzi w’Ubuzima gitangizwa n’interuro igira iti: “Bana bange nimwiha kuzarira, ejo hazaza muzarira.”

Iyi nkuru ifite umutwe uvyga ngo: “Iki ni cyo ubura ngo ugere ku nzozi zawe. Akamaro ko kugira icyizere.”

“Mu gace kamwe hari umuryango wari uhatuye, atunzwe n’ubuhinzi kuko ako gace kari icyaro. Igihe kimwe hateye impeshyi, ariko iza itandukanye n’izindi. Izuba ryakomeje kuva rirenza igihe, bituma imyaka yuma, hamwe na hamwe amazi arakama, inzara itera mu gace.

Abatuye muri ako gace bose bishwe n’agahinda, batangira kujya bahoza amaso mu kirere bareba ko nibura babona agacu gateguza imvura, ariko bikaba iby’ubusa. Byatumye bose batakaza ikizere, kuko babonaga nta cyatuma bizera ko imvura izongera kugwa.
Bahuriye hamwe, biyemeza ko bagiye gutakambira Imana bakayisaba imvura, buri wese akabikorera iwe mu rugo.

Wa mugabo, umugore n’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 6, bageze mu rugo barabikora, buri wese asenga ukwe. Umugabo yasenze asaba ko imvura yagwa, kuko ibyo bahinze byose byari byarapfuye. Umwana wabo na we yasenze avuga at: “Mana, papa wange arababaye cyane, kandi nzi ko ushoboye byose. Ndagusabye duhe imvura.”

Abo mu rugo rwe bamaze gusenga, umugabo yavuye mu rugo ngo age kureba imyaka yasigaye itarapfa mu murima, ariko mbere yo kugenda umwana amusaba ko bajyana kandi bakitwaza umutaka.

Se yamubajije impamvu baritwaza umutaka kuko bwari bwije kandi izuba ryarenze, cyane ko imvura yo bari barayibagiwe, umwana aramubwira ati: “Papa, twasenze Imana tuyisaba imvura, ubwo rero nitugenda tudafite umutaka iratunyagira.”

Umugabo yaratunguwe, kuko yari yiboneye ukwizera gutangaje umwana we yari afite. Yarebye mu kirere abona gikeye kandi nta kimenyetso cy’imvura kigaragara, nuko aramwenyura, kuko yumvaga ko ibyo abwiwe ari iby’abana. Icyakora muri we yiyumvisemo ijwi rigira riti: “Ni byiza gusenga, ariko biba byiza kurushaho iyo wizeye ko ibyo wasabye birasubizwa.”

Yateruye umwana we baragenda kandi bitwaje umutaka, mu buryo batari biteze hagwa imvura nyinshi muri iryo joro.” Isomo riri muri iyi nkuru ni uko Umukristo akwiriye gusenga, ariko nanone akizera ko ibyo yasabye azabisubizwa mu gihe bihuje no gushaka kw’Imana kandi bitarangwamo ubwikunde.

Ni byiza ko mu gihe wugarijwe n’ibibazo wizera ko Imana izagira icyo ikora mu gihe wayibisabye mu isengesho. Ikintu cyose utekereje gukora iyo kibuzemo ukwizera kirapfa, kandi kwizera bisaba kudashidikanya. Ni byiza ko udashidikanya ku bubasha bw’Imana bwo kugukiza, ahubwo ukwiriye kuyisenga kandi ukayizera.

Iyi nkuru kimwe n’izindi nka zo zibarizwa ku muyoboro wa YouTube wa Musekura Jean. Abantu bazitanzeho ibitekerezo bavuga ko bazikunda kubi, ko zaziye igihe. Uretse gufasha abantu gutera imbere mu buryo bw’umwuka, zibafasha no mu buryo bwo kwiteza imbere mu buzima busanzwe no kumenya uko bakwitwara mu bihe bitandukanye.

Uwitwa Modeste Nsabimana yagize ati: “Ni byo koko hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. Kwizera ni ukumenya ibyiringirwa udashidikanya ko bizaba.”

Aya magambo yatanzemo igitekerezo arimo aboneka mu Baheburayo 11:1. Yayandukuye nyuma yo kongera kubona akamaro ko kwizera abikesheje inkuru yo mu Muzi w’Ubuzima.

Uwitwa Kayizere Jackson we yagize ati: “Iri somo ni ingenzi pe! Murakoze cyane.” Yasoje avuga ko ibibazo ahura na byo azajya abishakira igisubizo mu nkuru nk’izi zo mu cyiswe Umuzi w’Ubuzima.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.