Iyo abantu ubabajije inyama nziza mu zigize umuntu, abenshi bagusubiza ko ari ururimi. Iyo wongeye kubabaza inyama mbi mu zigize umuntu, na bwo baguha cya gisubizo. Ururimi.
Ni gute ururimi ari rwiza kandi rukaba rubi icyarimwe ?
Iyo Bibiliya ivuze ururimi, ntiba ivuga uru rurimi rwacu rw’inyama gusa. Akenshi iba yerekeza ku byo tuvuga.
Bibiliya igira iti:“Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima.”(Imigani 12:25). Aha ni ku ruhande rwiza, ni uburyo bwiza bwo gukoresha ururimi.
“Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, Ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.”(Imigani 12:18). Aha ni ku ruhande rubi, aho umuntu akoresha ururimi nabi.
Ikosa abakristo benshi bakunze kugwamo ni iryo kuvuga amazimwe.
Hari igitabo cyagize icyo kubivugaho. Kigira kiti:“Mu by’ukuri biterwa n’icyo wita kuvuga abandi. Niba bisobanura kubavugaho mwiganirira gusa, hari igihe biba bikwiriye.
N’ubundi kandi, Bibiliya iravuga ngo “mwite ku nyungu z’abandi” (Abafilipi 2:4). Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko twakwivanga mu bitatureba (1 Petero 4:15).
Nubwo bimeze bityo ariko, kwiganirira bisanzwe akenshi bituma umuntu agira ibyo amenya, urugero nko kumenya uwarwaye cyangwa uwahuye n’ibibazo bikeneye ubufasha. Tuvugishije ukuri, ntidushobora kwita ku bandi niba tutajya tubaganiraho.
Icyakora kuganira bisanzwe bishobora kuvamo amazimwe. Urugero, umuntu ashobora kuvuga ati “Kamana na Mulisa baraberanye.”
Ayo magambo hari uwayongeramo umunyu akavuga ati “Kamana na Mulisa bemeranyije kuzabana,” nyamara bo icyo gitekerezo nta n’icyo bafite. Ushobora kuvuga uti “ibyo se hari icyo bitwaye?” Ariko se uko ni ko wabyumva ari wowe bavuga?
Umuntu amenya niba ikiganiro gisanzwe gitangiye guhinduka amazimwe. Mu gihe bigenze bityo, ushobora guhindura ingingo mwaganiragaho. Nutabigenza utyo, amazimwe ashobora kugukururira ibibazo.
Kuba amagambo ashobora kugira uwo ababaza, nta wabishidikanyaho. Iyo ni yo mpamvu ukwiriye kujya ubanza gusuzuma ibyo ugiye kuvuga.
Birakwiriye ko umenya kwifata mu gihe mutangiye kwivanga mu buzima bwite bw’undi muntu. Niba utazi neza ko ibyo uvuga ari ukuri, ushobora gusanga urimo ukwirakwiza ibihuha.
Bityo rero, niba wumvise inkuru zishobora kuvamo amazimwe, ukwiriye gukurikiza inama y’intumwa Pawulo. “kandi mugire umwete wo gutuza mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk’uko twabategetse,”(1 Abatesalonike 4:11).
Komeza kuba umukristo wuzuye urinda ururimi rwawe, wirinda amazimwe ahubwo uvuge amagambo yubaka abandi.