Umuhanzi Aime Frank ukunzwe cyane mu ndirimbo yise "Ubuhamya" n’izindi zitandukanye, yagiye gutura ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Paradise.rw yamenye amakuru ko Aime Frank yahagurutse i Kanombe ejo kuwa Kabiri tariki 24.01.2023. Inshuti ze n’abo mu muryango we ni bamwe mu bamuhekereje i Kanombe. Yabanje guca i Burundi asezera inshuti ze zihatuye nk’uko bigaragara mu mafoto Paradise yabonye.
Uyu muhanzi agiye gutura muri USA ari na ho azakorera umuziki we. Mbere yo kugenda, yakoreye igitaramo muri Foursquare Gospel Church ahabwa intashyo azaha abakristo bo muri Amerika. Ni igitaramo cyabye kuwa 15.01.2023 akaba yari kumwe na Abanaziri Ministry, Upendo Ministry, Joyeus Melody n’umuhanzi Jacques.
Aime Frank ni umuramyi w’izina ikomeye cyane muri iyi minsi akaba akunzwe cyane mu ndirimbo "Ubuhamya" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 mu myaka ibiri imaze kuri Youtube. Akunzwe kandi muri "Umugisha", "Kumanga" Ft Rutabara & Emmy Vox n’izindi.
Umuhanzikazi nimero ya mbere muri East Africa, Rose Muhando, ubwo aheruka mu Rwanda ku butumire bwa Foursquare Gospel church, yabajijwe n’umunyamakuru wa Paradise.rw abahanzi bo mu Rwanda azi, ku ikubitiro avuga Aime Frank.
Byaramugoye kuvuga undi muhanzi yaba azi mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gusa nka nyuma y’amasegondo 20 arimo gutekereza undi, yahise avuga ko azi na Theo Bosebabireba (yari yibagiwe izina rye), bigeze no guhurira mu biterane mu bihe binyuranye.
Aime Frank ni umuhanzi wo kwitega cyane bitewe n’igikundiro afite muri iyi minsi, noneho kuba agiye kuba muri Amerika bizogera uburemere bw’izina rye binatumbagize umuziki we. Aherutse guhura na Rev. Lucy Natasha wo muri Kenya wamwishimiye cyane, baganira ku mikoranire.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UBUHAMYA" YA AIME FRANK
Agiye gutura muri Amerika
Bari i Kanombe baherekeje Frank
Aime Frank asezera inshuti ze
Aime Frank hamwe na Chris & Joy
Yabanje guca i Burundi
Aba bombi bemera cyane Aime Frank
Yamamaye mu ndirimbo "Ubuhamya"
Igitaramo Frank yakoreye mu Rwanda mbere yo kujya muri Amerika