× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire akomeje kugaragaza ko “Niyo Ndirimbo” ya Meddy yamukoze ku mutima

Category: Artists  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Aline Gahongayire akomeje kugaragaza ko “Niyo Ndirimbo” ya Meddy yamukoze ku mutima

Bombi kuri uyu munsi ni abaramyi, baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi babikunze. Ni kimwe mu byo badatekereza kureka kandi uko bigaragara barashyigikirana.

Kuva Meddy yaasohora indirimbo “Niyo Ndirimbo”, Aline Gahongayire akomeje kugaragaza ko amushyigikiye nk’umuhanzi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, binyuriye mu mashusho agenda ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza uburyo yaryohewe n’iyi ndirimbo.

Kuri uyu wa Kabiri, ku itariki 23 Mutarama 2024, Meddy yapositinze Aline Gahongayire ukoresha izina Alga Love kuri Instagram ubwo yagendaga mu modoka acuranga indirimbo ye nshya, arenzaho amagambo agira ati: “Yes my sister.”

Ubu asigaye amwita mushiki we nyuma yo kwinjira byimazeyo mu kuririmbira Imana akava mu ndirimbo z’isi zanatumye amenyekana cyane ariko akazireka ku bwo kumvira ubutumwa Yesu yamuhereye mu nzozi bwo kumubera inshuti.

Meddy nubwo ari icyamamare mu Rwanda no hanze yarwo, ariko ubu akeneye gushyigikirwa kuko umwise umwana cyangwa umuhanzi muto ukizamuka ntiwaba ubogamye.

Asanzwe azi kuririmba, asanzwe akunzwe, yewe ni benshi bamufatiraho urugero kandi birakwiriye kuko umuziki awumazemo igihe ariko uwo azi cyane si uwo kuramya no guhimbaza Imana.

Yakoze Holly Spirit, akorana na Adrien Misigaro Ntacyo Nzaba ariko ntibyari kinyamwuga. Iyi ndirimbo “Niyo Ndirimbo” aherutse gusohora yakoranye na Adrien Misigaro ni iya kabiri kuva yiyemeza gukora bene izi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nta kuvangavanga n’iz’isi.

Ni yo mpamvu kubona Aline Gahongayire amushigikira ari ibintu byamushimishije cyane, akamwita mushiki we atari uko bavuka ku mubyeyi umwe cyangwa bafitanye irindi sano ry’amaraso, ahubwo kubera ko bahuriye mu murimo umwe wo kuririmbira Umwami wabo Yesu.

Abandi bahanzi bose mu Rwanda usanga iyo bapostinze indirimbo bayishyira kuri story ya Instagram ku buryo imaraho umunsi umwe, ejo ukaba utajya ku mbuga zabo ngo uyibone. Aline Gahongayire we yakoze ibirenze ibyo, ashyiraho post itazigera isibangana. Igihe cyose wajya kuri konte ye uzasangaho indirimbo ya Meddy.

“Niyo Ndirimbo” ya Meddy imaze icyumweru ari indirimbo ikunzwe mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda hose kandi bigaragarira hafi ukurikije imibare yayo. Kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni n’ibihumbi magana atatu kuri YouTube, mu minsi irindwi gusa.

REBA INDIRIMBO YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO IKOMEJE KURYOHERA ALINE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.