× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire yatangije urugamba rwo gukangurira abandi kurwanya Diabète amaranye imyaka 25

Category: Health  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Aline Gahongayire yatangije urugamba rwo gukangurira abandi kurwanya Diabète amaranye imyaka 25

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangije ubukangurambaga bushya bugamije kurwanya no kwirinda indwara ya Diabète.

Ibi yabitangaje nyuma yo kumara imyaka myinshi ayirwaye. Ubu bukangurambaga bwatangiye mu Gushyingo 2025, buzahuza n’igihe isi yose yibanda ku kurwanya iyi ndwara, cyane ko tariki ya 14 y’uku kwezi ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Diabète.

Aline Gahongayire yavuze ko intego ye ari ugukoresha impano n’ijwi bye kugira ngo ageze ku bantu ubutumwa bwo kumenya no kwirinda Diabète.

Yavuze ko azifashisha imbuga nkoranyambaga ze kugira ngo aganirize abarwayi n’imiryango yabo, abatararwara abashishikarize kwisuzumisha hakiri kare.

Yongeyeho ko iyi ndwara ishobora gutera ihungabana no kwiheba ku bayirwaye, ari na yo mpamvu abona ko bagomba kugira umuntu ubaganiriza kandi ubatera imbaraga.

Aline yavuze ko amaze imyaka 25 ahanganye n’iyi ndwara, ndetse igihe kimwe abaganga bamubwiye ko ashobora gucibwa akaguru. Nyamara nyuma yo guhabwa ubuvuzi n’ubumenyi n’umuryango Belle Vie washinzwe na Dr. Léonard Nduwayo, yabashije kwiyakira no kubaho neza.

Uwo muryango wamuhaye amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo kubana n’indwara ya Diabète, ndetse nyuma yo kurangiza amasomo, yashyikirijwe impamyabumenyi isanzwe ihabwa abarwayi bigishijwe kubana neza n’iyi ndwara.

Nyuma y’imyaka 25 arwana n’iyi ndwara, yahisemo kudaheranwa n’agahinda, ahubwo yifuza gukoresha ubunararibonye bwe mu gufasha abandi kugira ubuzima bwiza.

Ubutumwa bwe bushishikariza buri wese kumenya no kwirinda Diabète hakiri kare, no kudacika intege mu rugendo rwo kubaho neza n’ubuzima bufite icyerekezo.

Aline Gahongayire umaze imyaka isaga 25 arwaye Diabète, yatangije ubukangurambaga bwo kuyirwanya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.