Mu bihe byahise cyari ikizira kikaziririzwa kujya ku karubanda ukavuga ibiganiro bijyanye n’imyororokere cyangwa ku mabanga y’abashakanye, ariko ubu abagore bafashe iya mbere bakajya ku maradio n’amateleviziyo hamwe n’imbuga nkoranyambaga.
Nubwo bamwe mu bakurikiraga ibiganiro byabo babifashe nk’ibishegu no gushira ibinya cyangwa isoni, ariko abandi byabahaye kwisobanukirwa bamenya ibyabasenyera n’ibyatandukanyije, banamenyera intandaro y’ibyababayeho. Byabafashije kumenya uko bakubaka urugo rugakomera, bagatanga umusanzu mu gukomeza umushinga w’Imana [Urugo]
Dore ba shangazi 10 b’ibyamamare mu Rwanda
1.Shangazi Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Maman Eminante. Uyu mubyeyi yabaye igiharamagara ku ikubitiro ni we wabimburiye abandi kuri Radio10 dore ko yakoraga ibiganiro by’umuryango.
Abeshi mu bamwumvaga bumvaga yarengereye mbega yarishe umuco, ariko ni umwe mu batazibagirana mu nyigisho yatanze zubatse benshi, kuko yaje kujya yitabazwa mu kanama nkemurampaka mu gutoranya ba nyampinga b’u Rwanda (Miss Rwanda).
2.Shangazi Emma Claudine Ntirenganya. Uyu mubyeyi uherutse kuzamurwa mu ntera akaba ari mu Mugi wa Kigali na we yatangiye gutanga ibiganiro ku bijyanye n’umuryango kuri Radio Salus ya Kaminuza y’i Huye.
Abamwumvaga bumvaga yaciye inka amabere, kuba yaravugiraga ubuzima bw’imyororokere kuri radio byari amabanga avugirwa mu murere (mu bikari), mu buriri, … mbega n’iby’abashakanye gusa. Ni umwe mu batanze umusanzu mu kubaka imiryango yarifitanye amakimbirane yabashije kwisobanukirwa.
3. Dr. Shangazi Jane. Amazina ye ni Nyirahabineza Geltruda uherutse guhabwa igihembo cy’ishimwe ku bufatanye na za kaminuza mpuzamahanga (CISR) ku by’uko yafashije kunga no kubaka ingo zari zarasenyutse.
Uyu Dr. Shangazi Jane yabaye igikurankota akorera mu ngata Maman Eminante kuri Radio10 mu kwigisha akanategura abifuza kurushinga n’abazubatse ku manegeka, abenshi bamufataga nk’uwiyahuza amagambo bati ‘avuga ibishegu.’
Dr. Shangazi Jane ni umwe mu bagore basiga umuryango ntatinye ijoro akajya gutanga umusanzu we kuri BTN TV mu kiganiro Tuzubake kimaze kugira uruhare mu guhwitura abafitanye amakimbirane mu ngo. Yabiherewe n’igikombe yambikwa n’umudari ku bwo kuvuga iby’ikambere.
4. Shangazi Mukandemezo Colleta. Ni umubyeyi wabaye icyamamare mu biganiro byinshi kuri Radio Rwanda, cyane mu cyumuryango gihita ku wa Gatanu nijoro guhera saa Tatu na makunyabiri kugeza saa Tanu.
Mukandemezo Colleta uwavuga ko yabaye imbarutso yo gutinyura abakurikira Radiyo y’Igihugu ntiyaba abeshye. Mu muco w’Abanyarwanda kuvugira mu ruhame ibyabashakanye (gutera akabariro), dore ko abitsinda ku bw’uko abana baba bagikanuye.
Shangazi Mukandemezo Collete ku bwo gukunda umuryango yiyemeje gutanga umusanzu we mu kwigisha no kubungabunga abawugize ari bo umugabo n’umugore n’abana hamwe n’umuryango mugari.
5. Shangazi Uwineza Clarisse uzwi nka Clara. Uyu na we ni umubyeyi ukora ikiganiro Ntarungu kuri Radio Rwanda. Ni inkuba mu kirere, iyo aganira ibyo mu buriri benshi bifata impungenge bati ‘uyu we ni gati ki? Muri iyi minsi hari imvugo ivuga ngo "ni akasamutwe".
Shangazi Clara Uwineza ku musanzu atanga, yatumye abagabo bamenya gutera imitoma abo bashakanye, abagore na bo bamenya gusingiza (Ibisingizo) abatware babo mu gihe babyumvanaga abandi bakabifata nk’ibitabareba.
6. Shangazi Dusabe Vestin. Ni umugore watumye abagabo n’abagore badatora itiro (ibitotsi) mu kiganiro ZIRARA ZISHYA bwacya zikazima. Yagikoraga kuri Radio Flash, ni we bafata nk’umunyabishegu byeruye kuko nta soni agira ku maso, kuko avuga imbeba mu mazina yazo. Ntawabura kumushimira umusanzu atanga ku muryango Nyarwanda, kuko benshi bisobanukiwe bagakosora amakosa bakoraga mu gihe abashakanye biha akabyizi.
7. Shangazi Karikumutima Regine. Uyu na we ni umubyeyi ukunda umuryango cyane. Akora ikiganiro Mutima w’Urugo gihita kuri Television Isango Star. Ntakunda kwinjira ibwina, mbega arigengesera kugira ngo batamubona nk’uwarengereye umuco, ariko na we atanga umusanzu ku bashakanye bafitanye amakimbirane mu ngo zabo.
8. Shangazi Kanzayire Eugenia. Na we azwi cyane mu rubohero, aho agitsimbaraye ku muco wo gufasha abakobwa n’abagore bibagiwe guca imyeyo. Shangazi Kanzayire Eugenia akunze gutanga inyigisho yifashishije imbugankoranyambaga nka Facebook na Instagram.
9.Shangazi Uwizeye Christine. Ni umubyeyi ukuze uvuga atuje, akaba akorana ikiganiro cy’umuryango na Mukandemezo Collete kuri Radio Rwanda. Afite umuhamagaro wo gufasha abashakanye gusigasira umubano uzira amakemwa no gukumira amakimbirane mu muryango mugari.
10. Shangazi Dativa. Uyu na we azwi mu gutanga umusanzu mu kubaka umuryango akoresheje imbuga nkoranyambaga nka Channel ya YouTube. Shangazi Dativa avuga ibishegu cyane, ariko akanibanda ku muco mu gufasha abacikanywe no guca imyeyo, nubwo bamwe babyita ihohotera nyamara hambere aha umugore bashoboraga kumusenda ku bw’ibyo yirengagije.
Mukandemezo Collete
Dative
Uwizeye Christine
Kanzayire Eugenie
Jeanne
Akarikumutima Regine
Vestine
Clara
Emma
Eminante