Itariki ya 14 Gashyantare, ni umunsi wizihizwa buri mwaka, ukaba ugenewe abakundana. Muri uyu mwaka wa 2024, abantu b’ingeri zose bafashe umwanya barawizihiza, harimo n’umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda. Amagambo yatangaje yose yayashingiye kuri Bibiliya.
Kuva ku munsi mpuzamahanga uhuza Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze (Rwanda Day), Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody akigera mu Rwanda kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bamwakiriye ku kibuga k’indege, avuga kuri uyu munsi mukuru wagenewe abakundana.
Umunsi w’abakundanye, ni wo watumye ava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yihuta, kugira ngo awizihize ari kumwe n’umugore we akunda cyane bivugwa ko yitwa Katherine. Yagize ati: “Urumva ni na yo mpamvu ari wo ngarutseho. Hari ahantu bihurira, kuko nta kuntu nari kubona mbivuga. Buriya mwebwe nk’abafana ndanabafera (ndababeshya) erega.
Nanababeshya, nkanababwira ngo erega buriya nararwaye, nagize ibindi bibazo mukabyumva, cyangwa se nagize akazi kenshi, ariko mu rugo no mu rukundo buriya nta bwo uba uri umuhanzi, nta bwo uba uri umustar, n’umuntu uri we nta bwo aba agaragara.
Uba uri umubyeyi, uri umukunzi. Rero uyu munsi nange natekereje ko nkwiriye kuba ndi mu rugo, nkwiriye kuba ndi kumwe n’umuryango, nkwiriye kuba ndi kumwe n’umuntu nakunze kurusha abandi.” Rwanda Day yatumye ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangiye ku itariki eshatu irangira kuri enye Gashyantare.
Nyuma y’ibi, Bruce Melodie yerekanye impano nziza cyane yari yageneye umukunzi we. Mu gihe ibindi yari azanye babimutwaje kuva ku kibuga k’indege kugera mu rugo, iyo mpano yo yayitwariye.
Mu kanyamuneza kenshi yagize ati: “Dore ngaka aka gift (impano), urukundo ruba rumerewe neza. Urabona ko abandi ibindi bintu babintwaje, kandi byanemeye, ariko akantu ko ku mutima ndakitwaza.”
Bamubajije uwo yageneye iyo mpano yanze ko ijyana n’ibindi bintu yari afite, yagize ati: “Ngira urukundo rumwe, ni na we ibintu bigenewe. Ibindi rero ni ugukundana kwange na we.”
Mu butumwa yageneye abakundana, yagize ati: “Bakomeze bakundane cyane, urukundo ruruta byose, ni na ryo tegeko ry’Imana twasabwe kubahiriza kurusha ayandi, ariko by’umwihariko n’iyo ukunze umuntu nta cyo uhomba, kereka iyo umwanze. Iyo umwanze akabimenya na we arakwanga, urumva ko ibibazo biba byatangiye kuza.”
Iki cyanditswe yifashishije kiboneka mu mirongo myinshi ya Bibilya, urugero nk’uwo muri Matayo 22:39 hagira hati: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda,” mu ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 13:4-8 havuga ibyiza by’urukundo birimo ko ruzahoraho kandi rusumba byose, n’iyindi.
Uyu munsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umuroma witwa Valentin wabayeho mu gihe cy’umwami w’abami Claudius II, ahagana mu myaka ya 269 na 273, mbere y’ivuka rya Yesu. Kuri uyu munsi, bizihizaga umunsi mukuru w’Umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.
Mu gihe uyu mwami w’abami Claudius II yashakaga abagabo bo kujya ku rugamba, kuko mu gihugu habagamo intambara, bamwe mu bagabo bakiri bato banze kujya ku rugamba, kugira ngo badapfirayo bagasiga abagore babo. Uyu mwami yahise ategeka ko gushaka no gusezerana bihagarikwa, ariko Saint Valentin afatanyije na Saint Marius banga kumwumvira.
Bakomeje gusezeranya abakundana bifuzaga kubana, biza kugera ku mwami. Akibimenya yafungishije Saint Valentin, amukatira urwo gupfa, amuziza gusezeranya abakundana.
Bruce Melodie yageneye impano ikomeye umugore we Katherine