× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amatike yarashize! Rene na Tracy beretswe urukundo mu gitaramo cya Victorious i Burundi

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amatike yarashize! Rene na Tracy beretswe urukundo mu gitaramo cya Victorious i Burundi

Couple ikunzwe cyane mu Rwanda, René Patrick na Tracy ni umuryango ukunzwe bidasanzwe mu Rwanda kuva bashyingiranwa mu mwaka wa 2021.

Biragoranye ko wabona umuntu ukurikiranira imyidagaduro yo mu Rwanda hafi ko yaba atazi iyi couple iherutse kwizihiza imyaka ibiri imaze ishyingiranywe, imbuga nkoranyambaga zikaba zari zanyeganyeze zibavugaho bidasanzwe, amafoto yabo barebana akana ko mu jisho acicikana ahantu hose.

Aba bombi batangiye umurimo wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bafatanyije, ibihangano byabo bakabinyuza kuri channel ya YouTube yitwa René Patrick & Tracy.

Ni umuryango ukunzwe cyane kubera ibyishimo birangwa hagati y’aba bombi kandi barahoraga bibasirwa n’abamwe mu bakoresha Twitter, bakibanda cyane kuri Tracy kubera ibiro afite bigaragara nk’aho ari byinshi. Umugabo we yakomeje kumukunda cyane bituma abantu bamwe babagarukira batangira kubakunda bihebuje.

Urukundo rwabo rwahereye kera ubwo Patrick yari ari mu kigero k’imyaka 13 na ho Tracy we ari mu kigero k’imyaka 7 nk’uko yabitangarije mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana.

Nyuma y’imyaka itari mike irenga 15 bongeye guhura, basubukura urukundo rwabo, birangira bashyingiranywe mu Kuboza 2021. Bagize ibirori by’ubukwe byiza cyane byari byitabiriwe n’abatari bake kandi binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube.

Kuva batangiye gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bafatanyije, aba bombi indirimbo yatumye bigaragara ko bafite impano ikomeye mu kuririmba, ni iyitwa Jehovah yasohotse muri uyu mwaka, ku itariki 2 mu kwezi kwa Nzeri. Imaze kurebwa n’abagera hafi ku bihumbi 300.

Nyuma y’ibyo byose, mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bose, aba bonyine ni bo batumiwe mu gitaramo cyo mu Burundi, igitaramo bivugwa ko ari cyo cya mbere gikomeye mu byo kuramya no guhimbaza Imana mu Burundi byose.

Ni igitaramo cya ‘Kainos’ kibaye ku nshuro ya kane kuva cyatangira, kikaba gitegurwa n’itsinda Victorious. Cyabaye kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023, ariko Patrick na Tracy bo bagezeyo ku itariki 28 Ukuboza 2023 mbere y’umunsi umwe ngo gitangire.

Cyabereye ahitwa Source du Nil, kiririmbamo itsinda rikomeye cyane Victorious rikorera indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Burundi, akaba ari naryo ryatumiye Rene na Tracy bitwaye neza cyane bakerekwa urukundo rwinshi ubwo bari kuri stage.

Ni umugisha kuba René Patrick na Tracy umufasha we ari bo bonyine batumiwe mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, kimwe mu bigaragaza ko badakunzwe mu Rwanda gusa, ko ahubwo bakunzwe cyane no hanze yarwo.

Bakiranywe urugwiro i Burundi

Amatike yaraguzwe arashira

REBA UKO RENE NA TRACY BITWAYE MU GITARAMO CY’I BURUNDI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.