Umuramyi uzwi cyane Sean Feucht wo muri Amerika yatangaje ko anejeje cyane n’umujura wamwibye gitari ariko ubu akaba yarakiriye agakiza.
Kubera ko igisambo cyakomeje kureba ibitaramo uwo mugabo yagiye ategura, n’ibindi bikorwa yakomeje gukora bya gikristo, byakoze ku mutima icyo gisambo kimusaba imbabazi, kinemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wacyo.
Mu magambo yatangajwe n’uyu mugabo Sean yagize ati; ‘Niba Imana yababarira umujura ku musaraba n’uwibye gitari yanjye akwiye kubabarirwa".
Ibi yabitangirije ku rubuga rwe rwa instagram aho yagize ati; "Umuntu wanyibye gitari yahaye ubuzima bwe Yesu kristo. Ubu ari kubatizwa, yantunguriye imbere y’abantu 7000, Imana ishobora kutwandikira inkuru nziza."
Iyi gitari yibwe n’uwitwa Zach wafunguye imodoka yari irimo ibikoresho byabo bitandukanye bya muzika ubwo bari mu gikorwa cy’ivugabutumwa ryo ku muhanda, ahora ategura, akaba ari igikorwa yise ‘Let us worship’ ugenekereje mukinyarwanda ni ’Reka turamye’.
Iyi gitari yibwe ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 2 z’amanyarwanda, ikaba yari n’impano ku buryo byamugoye kwakira ko yakwibwa.
Ariko nyuma y’iminsi mike atangaje ibyo kuri instagram yaje nanone gutangaza andi magambo agira ati ;"Umujura yashenjaguwe n’urukundo rw’Imana".
Wa mujura yaje kujya areba video nk’uko yabitangirije muri ‘Let us worship’ iherutse kuba ko nyuma yo kureba video z’uyu muramyi byamukoze ku mutima iby’umurimo w’Imana akora, yiyemeza gusaba imbabazi ndetse akegurira ubuzima bwe Yesu Kristo.
Umuramyi Sean Feucht w’imyaka 40, ni umugabo w’umugore umwe akaba abarizwa nu ishyaka ry’aba Republican. Afite album z’umuziki we wa Gospel zigera kuri 26, yatangiye kuririmba nk’umwuga muri za 2005. Yagaragaje ko ashoboye cyane muri 2020 ubwo yatangizaga ‘Let us worship’.
Sean Feucht ni umuramyi ukomeye wagiye ukora ibiterane bigashyigikirwa n’abarimo Trump ubwo yari Perezida wa Amerika