Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, abinyujije mu Kinyamakuru The News Times, yasangije Abanyarwanda n’isi yose muri rusange uko abashakanye bakwiriye guhuriza hamwe bakubaka urugo rurangwamo urukundo, rukababera rwiza nk’indirimbo yo kubyina iteka n’iteka.
Mu nyandiko ye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ukuri gukomeye ku buzima bw’urugo n’imibanire y’abantu, ibitekerezo byimbitse bijyanye n’umuco, n’ibihe bishya isi igezemo.
Aho avuga ko urugo ari ishingiro ry’imibereho myiza y’umuryango n’igihugu, nk’uko na Bibiliya ubwayo ibihamya ivuga ko mu gihe Uwiteka atari we wubatse inzu, abayubaka baba baruhira ubusa (Zaburi 127:1).
Ubutumwa bwe bugira buti:
“Mu bihe bya kera, umugore mwiza yabwirwaga ko agomba kwitanga byose, nta cyo asaba. Umugabo we, akabwirwa ko ari we utegeka urugo nta wumuhangara, ko inshingano ye ari ukubeshaho urugo gusa. Icyo gihe, urugo rwari nk’urwo kubyariramo abana, urukundo n’ibyishimo bikaba impanuka nziza gusa.
Ibihe tugezemo byazanye n’andi matwara mashya: bavuga ko buri kimwe mu rugo kigomba kugabanywa mo kabiri ngo byitwe ko bangana, ko umuntu agomba kubanza kwiyitaho mbere y’abandi bose, ndetse ko uwo uhitamo gukundana na we agomba kubahwa cyangwa kwemerwa n’abandi kugira ngo agaragare ko akwiriye.
Ariko se, ibyo byose bidufasha koko kubaka urugo rukomeye kandi rwiza? Mbese ntitwaba twarataye imico n’indangagaciro zacu twubakiyeho nk’Abanyarwanda?
Reka rero tuganire, duhuze uko twabayeho kera n’uko isi imeze ubu. Tugire ibiganiro byubaka, twumve ko dutandukanye ariko tugamije kimwe: kubahana, kumvikana, no gufatanya kubaka ejo hazaza heza.
Urugo ni ryo shingiro ry’imibereho myiza y’umuryango n’igihugu. Iyo rumeze neza, abana bakurana urukundo, kwiyubaha no kubana neza n’abandi. Ariko uko isi ihinduka, abantu bagenda bihugiraho, buri wese yibanda ku nyungu ze gusa, bakabyita “kwigenga”.
Ikoranabuhanga na ryo ryatangiye kuvanga imico y’ubu n’iy’ahahise, bigatuma bamwe batakaza umurongo.
Abakiri bato bari mu bihe bikomeye, ariko banafite amahirwe menshi: ikoranabuhanga ribaha uburyo bwihuse bwo kuvugana, gutegura ejo hazaza, no kugaragarizanya urukundo. Ibi ntibyari bifitwe n’ababyeyi babo, cyangwa abakuru bababanjirije, bikaba byari nk’inkuru z’amarenga gusa.
Ariko, hari impungenge. Imibanire irimo gusigara inyuma. Hari abahitamo inzira zoroshye mu rukundo: gukundana banyuze gusa mu mafoto, mu gukanda "like", cyangwa koherezanya utumenyetso duto nka “emoji”, aho kuganira no kumvikana bihindurwa ubutumwa bugufi budafite ishingiro.
Igihe cyose umuntu yishyira imbere, akibona nk’ufite agaciro karuta ak’undi, urugo rushobora gusenyuka. Kugira ngo twongere kubaka ingo zifite intego n’icyerekezo, tugomba kwemera ko abantu baremewe kubana, gukundana, kwitabwaho, no kwita ku bandi.
Iyo urugo rukomeye, n’igihugu kirakomera. Mu Rwanda, nyuma y’amateka akomeye, gusubiza hamwe imiryango, kubaka icyizere, no gusangira intego byabaye igice cy’ihangana ryacu nk’igihugu.
Nubwo ibyo bita “roles (uruhare)” z’abashakanye byagiye bikemangwa, si uko buri wese adafite uruhare rwe. Gusa, aho kugira ngo dusubire mu migenzo ya kera igayitse, dushobora gutekereza ku buryo bw’iki gihe, buri wese agakora ibimukwiriye, ku bwumvikane, urukundo n’icyubahiro.
Urushako si intambara. Nta mpamvu yo guhora ushaka gutsinda uwo mwashakanye. Kuganira, kubahana, kumva no kwihanganirana ni byo shingiro ry’urugo rurambye.
Aho gutekereza ko gutandukana ari igisubizo cya mbere, dushobora guhitamo gukomeza urugendo, tugahitamo gusubira mu rugo, kuganira, gukemura ibitagenda, no gushyira hamwe.
Iyo duhisemo kuguma hamwe, tubiba imbuto nziza: urukundo, amahoro, n’icyizere. Dushyira umukono ku isezerano ritaziguye, ari ryo ry’urukundo rutarangira, urugo rucyeye, kandi rureremba mu byishimo byo kubana, nubwo haba hari imiyaga.
Ku bashakanye, ababyeyi, n’abakiri bato batekereza kubaka ingo: reka urukundo rube umurage, ingo zibe igicumbi cy’amahoro n’iterambere.
Nk’umukobwa, umugore, umubyeyi ndetse na nyogokuru, nifuza ko urukundo rwanyu ruhoraho, kandi ingo zanyu zaba ubuhamya bw’ubumwe n’ukuri.”
Nk’uko yagarutse ku kamaro k’urukundo rurimo kubahana, kwihanganirana no kuganira, ni ko na Bibiliya ibyemeza, aho ivuga ko urukundo rwihangana, rukagira neza... ntirwiyemere, ntirugire uburakari, ntirwihanganire ibibi (1 Abakorinto 13:4-5).
Uko atumira abashakanye kutihutira gutandukana, ahubwo bagahitamo kuganira no gukomeza kubaka, ni ko n’Ijambo ry’Imana rivuga ko icyo Imana yahurije hamwe hadakwiriye kugira umuntu ugitandukanya (Mariko 10:9).
Nk’uko yabigaragaje, ibi byose byerekana ko nubwo isi yahinduye uburyo ibonamo imibanire, amahame y’ukuri agenga urugo rwiza ntahinduka: gukundana by’ukuri, kwiyumvanamo, kubahana, no kwemera ko dukeneye abandi, nk’uko Imana yabiteganyije.
Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashimangiye uko abashakanye bakwiriye guhuriza hamwe bakubaka urugo rurangwamo urukundo, rukababera rwiza nk’indirimbo yo kubyina iteka n’iteka